Perezida Kagame yavuze ku mibereho y’ingagi yise amazina mu myaka 15 ishize

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 6 Nzeri 2019 saa 06:34
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yashimiye abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga ku buryo bayibyaza umusaruro kandi bakagira uruhare mu kuyibungabunga, avuga ko ubwo bufatanye bukwiye gukomeza kuko hari ababa bafite ibintu byiza riko ntibabyiteho bikarangira bibapfiriye ubusa.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yitabiraga umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 25 wabaga ku nshuro ya 15.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo Hailemariam Desalegn Boshe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Amina J. Mohammed ukomoka muri Nigeria ubu akaba asigaye ari Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni, ba Ambasaderi batandukanye barimo uw’u Burusiya mu Rwanda, Karen Chalya; uwa Israel, Ron Adams n’abandi.

Nka Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda yise ingagi izina ‘Umwihariko’, uwa Israel ayita ‘Igihango’, Hailemariam Desalegn ayita ‘Umukuru’ naho Amina J. Mohammed ayita ‘Ingoga’ .

Perezida Kagame yavuze ku ngagi yise izina mu myaka 15 ishize ubwo uyu muhango watangiraga ku nshuro ya mbere, avuga ko yakurikiranye imikurire yayo none ikaba imeze neza.

Yagize ati “Ntabwo nabaye umubyeyi mubi, nazitayeho, nishyuye amafaranga y’ishuri kandi nakoze ibishoboka byose ku buryo mvugana nazo, dufite internet muri ibi bice, turavugana.”

Yakomeje agira ati “Umwe muri abo bana, yabaye umuntu ukomeye mu muryango, ubu ni umutware w’umuryango [Silverback], yitwa Byishimo. Ni umutware wishimye. Ariko intambwe nziza twabwiwe n’umuyobozi wa RDB ntiyashoboraga kubaho hatabayeho ubufatanye bw’abaturage no gukurikirana neza ko bungukirwa n’ubwo bufatanye bumaze imyaka bwagiriye akamaro igihugu, ingagi na ba mukerarugendo banyuzwe no kuba hano, banyuzwe n’umutekano kubera ubwo bufatanye.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga ‘mwifata neza, mufata neza n’ibidukikije’ bityo ko bakwiye gukomereza aho ndetse ko na leta izakomeza kubagezaho inyungu ziva mu bukerarugendo.

Ati “Ibyo mukora turifuza ko bibagaragarira ko bifite inyungu kuri mwe, ni yo mpamvu twashyizeho umugabane wa 10% w’ibiboneka muri pariki kugira ngo bibateze imbere, biteze imbere igihugu cyacu hanyuma dukorere hamwe, turusheho kubona amafaranga ava muri iyi Pariki y’Ibirunga.”

Mu rwego rwo guteza imbere abaturage baturiye pariki binyuze mu kubagezaho inyungu z’umusaruro wazo, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyateye inkunga imishinga igamije iterambere mu bice bitandukanye aho abaturage bagezwaho 10% by’amafaranga yinjiye mu isanduku ya leta avuye mu bukerarugendo, akabafasha mu bikorwa remezo binyuranye.

Muri uyu mwaka, imishinga 36 yatewe inkunga mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda aho Guverinoma yayitanzeho miliyari 1.5 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19, aho inka 719 zahawe imiryango 719 ikennye ituriye pariki.

Mu 2017/18, amafaranga yatanzwe mu bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage aturutse ku yinjijwe na pariki yanganaga na miliyoni 741 Frw. Muri rusange mu 2018, amafaranga yinjijwe na pariki yanganaga na miliyoni 21.1 z’amadolari ya Amerika.

Iyi mishinga irimo igamije kugeza ku baturage amazi meza, ibafasha kubona amata, amavuriro, ibigo by’amashuri n’ibindi byose bigenewe abaturage baturiye za pariki eshatu z’igihugu zirimo iy’Akagera, Nyungwe n’iy’Ibirunga.

Perezida Kagame yabwiye abaturage ko leta yifuza ko ibyo bakora na bo babona ko bibagirira akamaro, ko ariyo mpamvu ‘twashyizeho umugabane wa 10% w’ibiboneka muri pariki kugira ngo bibateze imbere’.

Yavuze ko ‘ibyinshi byiza biri imbere hanyuma rero dukomeze tubisatire, dukomeze ubufatanye’.

Perezida Kagame yavuze ko yakurikiranye imikurire y'abana b'ingagi yise amazina mu myaka 15 ishize
Umunya-Ghana Fred Swaniker yashishikarije abitabiriye uyu muhango gutegurira ibikorwa byabo mu Rwanda
Meddy yise ingagi izina ‘Inkoramutima’
Niringiyimana Emmanuel wahanze umuhanda iwabo i Karongi yise ingagi izina ‘Nimugwire mu Rwanda’
Ne-Yo yise ingagi izina ‘Biracyaza’
Umunyamabanga Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina Mohammed yise ingagi izina ‘Ingoga’
Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yavuze ko u Rwanda rwateye imbere mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima
Perezida Kagame aganira n'Umunyamabanga Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina Mohammed, uyu yari mu ntiti zakoranye n'Umukuru w'Igihugu mu gukurikirana amavugurura ya Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye umuhango wo Kwita Izina
Abanya-Musanze bagaragaje akanyamuneza mbere y'umuhango wo Kwita Izina
Intore z'Itorero Mashirika zanyuze benshi mu muhamirizo wa Kinyarwanda

Amafoto: Niyonzima Moise & Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza