00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yavuze ku kibazo cya moteri icana amatara muri Kigali Pelé Stadium

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 August 2024 saa 11:55
Yasuwe :

Perezida Kagame yavuze ku kibazo cya moteri icana amatara muri Kigali Pelé Stadium idatanga urumuri ruhagije bikaba byaratumye Umujyi wa Kigali usaba ko nta mikino ya Shampiyona yazongera kuhabera nijoro mu gihe icyo kibazo kitarakemuka.

Abinyujije ku rubuga rwa X ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Kanama 2024, Perezida Kagame yasubije Umujyi wa Kigali wari wanditse uvuga ko icyo kibazo kiri gushakirwa umuti urambye, harimo no kuba haratumijwe moteri shya, avuga ko kitagombaga no kuba cyarabaye.

Ati “Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose”.

Impaka zijyanye na moteri yo kuri iyo stade zongeye kuzamurwa n’uko Umujyi wa Kigali umenyeresheje Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa ko imikino ya nijoro idashobora gukinirwa kuri iyo stade, kuko ikibazo cya moteri kitarakemuka.

Ibyo byabaye mu gihe ikipe ya Rayon Sports yagombaga kwakirira Amagaju FC kuri iyo stade mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024 saa kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Ni umwanzuro wagarutsweho cyane ku mbugankoranyambaga, ari naho Umujyi wa Kigali watangiye umucyo kuri iki kibazo.

Umujyi wa Kigali waranditse uti “Iki kibazo ntabwo cyananiranye, kirimo gushakirwa umuti urambye.Uyu munsi moteri dufite muri Kigali Pelé Stadium ntabwo ibasha gucana amatara yose ngo ikibuga kibone bikwiriye ku buryo haba imikino ya ninjoro. Icyakora, mu gihe abagiye gukina bafite ubushobozi bwo kuzana moteri iyunganira, bemererwa gukina ninjoro.”

Wakomeje uvuga ko watumije moteri ifite ubushobozi busabwa, izagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere.

Ikibazo cy’iyi moteri kimaze igihe kinini ndetse uretse kudatanga urumuri ruhagije hari n’igihe yazimaga umukino uri kuba.

moteri yo kuri Kigali Pele Stadium ifite ubushobozi budahagije
Umukino uheruka kubera kuri iyi stade nijoro ni uwagishuti wahuje Rayon Sports na Azam Fc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .