00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yavuze ku burangare bw’abayobozi, magendu n’abaturage bashakira ‘ubusa’ mu mahanga

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 30 April 2022 saa 09:50
Yasuwe :

Perezida Kagame yakebuye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, ababwira ko bakwiriye kurangwa n’imico myiza ndetse n’indangagaciro zo kwishakamo ibisubizo, bumva ko uko byagenda kose igihugu n’abaturarwanda bagomba kubaho.

Yabigarutseho mu Nama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi yari iri kuba ku nshuro ya 15. Yitabiriwe n’abanyamuryango barenga 3200 baturutse imbere mu gihugu no muri Diaspora. Yari yatumiwemo kandi indi mitwe ya Politiki ibarizwa mu Rwanda.

Ibaye mu gihe manda ya gatatu ya Perezida Kagame ibura imyaka ibiri ngo irangire. Hasuzumwaga aho ishyirwa mu bikorwa by’ibyo Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage rigeze rishyirwa mu bikorwa.

Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye, abwira abayobozi ko nta kintu na kimwe batazi mu byo bagomba gukora, aho igihugu kiva, aho kigeze n’intumbero zacyo byose bizwi.

Yagarutse ku bihe bikomeye igihugu kirimo by’icyorezo cya Covid-19, yihanganisha imiryango yaburiyemo abacyo, anasaba Abanyarwanda gukomeza gushikama bitegura no guhangana n’ibindi byorezo bishobora kuba biri imbere.

Ati “Harimo ingorane nyinshi abantu barazihanganiye, abadafite ibyo kurya bibatunga leta igerageza uko ishoboye ariko ntiyashoboye byose abantu bakiyongereraho akabo abandi bakagerageza kwifata neza no muri ibyo bigoranye ariko tukabinyuramo.”

Perezida Kagame yavuze ko mu ngorane nk’izi, habamo amahirwe atandukanye yo gukemura ibibazo ku buryo budasanzwe.

Yatanze ingero ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu byarwo by’ibituranyi aho igihe cyageze imipaka igafungwa rukisanga rukwiriye kwishakamo ibisubizo.

Ati “Muzi ko uyu mupaka wacu ari uw’Amajyepfo [wo ngira ngo ntabwo urafunguka neza] ariko n’umupaka dufitanye n’igihugu cyo mu Majyaruguru. Hari ubwo byose byafunzwe. Hari n’ibyo mu Burasirazuba hari ubwo umupaka wafunzwe.”

Mu gihe cya Covid-19, hari igihe cyageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania hari amakamyo arenga 1500 atonze umurongo. Icyo gihe Tanzania ntiyemeraga ingamba u Rwanda rwashyizeho mu kurwanya Covid-19.

Ati “Twe nk’u Rwanda mu miterere yacu itandukanye n’ibindi bihugu, icyo kirabikwibutsa ubwabyo. Kikwibutsa ko nta mwaro dufite, ko turi hagati y’ibindi bihugu, ibyo bihugu bindi icyo bishatse gukora baragikora, ntitwababuza. Byaba bibi byaba byiza bitugiraho ingaruka.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi guhora batekereza bati ‘ibi nibiramuka bibaye twabigira dute?’ ko biramutse koko bibaye ko imipaka yose ifungwa, igihugu kidashobora kurimbuka.

Ati “Tugomba kwiyubaka, tukubaka ibyangombwa biduha ibyo dukeneye, tukabikora ku bwinshi uko bishobotse. Ntabwo byose byashoboka ariko ibyangombwa, ibyo ni ibishoborwa n’abantu batekereza neza, biteguye guhangana n’ibibazo.”

Yasabye abayobozi guhindura imico, imikorere n’imyumvire kuko igihugu gihanganye no kugira ngo kibeho.

Ati “Badufungira imipaka bagira bate, tugomba kubaho. Nibura tugomba kugira bike bitubeshaho.”

Yakomeje agira ati “Kuki twakwicwa n’inzara, kuki twagomba tureba guhaha hanze?”.

“Bazabakubura”

Perezida Kagame yavuze ko ibigenda biba bitari byiza, hari ubwo bikangura abantu. Yatanze urugero rw’uburyo yajyaga abwira Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange ko ibihugu by’amahanga bajyamo atari ibyabo.

Ati “Muri Rwanda Day, mbaza abantu nti ariko mwaje aha mute? Ubwo bari aho baravuga ngo Diaspora [… ] ababivugaga bari nk’ijana, mbajije icyo kibazo bacisha make hatangira gusubiza nk’icumi kuko abandi uko bagiyeyo, ntibizwi, ntibyumvikana.”

Perezida Kagame ngo yabibukije ko bakwiriye kumenya ko aho bari atari mu gihugu cyabo, kuko ba nyiraho igihe bazashakira, ‘bazabakubura’.

Icyo gihe ngo mu bantu bari aho, harimo abanyamahanga, bafashe ijambo bamusaba ko baza kuba mu Rwanda.

Ati “Ndababwira nti nimuze, kandi ndagira ngo mbabwire nti nimuze. Ntabwo baje gusa, ni abantu bafite ubumenyi bafite ibyo bakora hano ubu.”

Yavuze ko abenshi muri abo bagiye mu mahanga, batunzwe, babeshya ko mu Rwanda nta muntu uvuga, nta winyagambura, ko politiki ya FPR yica abantu ijoro n’amanywa.

Ati “Bazabakubura. Bajugunye hanze. Byateye kangahe se? Ntabwo mubizi ko bari kubakubura, twe bahunze tukababwira ngo nimuze tubakire. Bagiye baduhunze, bagiye aho bavuga b’ibitangaza, barangije, barabakubura babura aho bajya.”

Perezida Kagame yavuze ko kubera Covid-19, yaje kumenya ko ku mipaka y’u Rwanda, hari aho amavuriro, amashuri n’amaduka asanzwe acuruza isukari nta yahari.

Ati “Abantu bagafata urugendo bakambuka umupaka kubishaka hakurya. N’abana b’ishuri, mu mashuri twubuka, amavuriro abantu baragomba kwambuka. Ubwo burangare ntabwo ari ubwa FPR.”

Yagarutse ku rugero rw’abana bambutse umupaka mu Majyaruguru y’Igihugu bagiye kwisiramuza mu gihe serivisi bari bagiye gushaka zitangirwa mu Rwanda.

Ati “Ubushobozi bwabanje hano mu Rwanda, bwakorewe hano, ariko abana bavuye hano ngo barigendeye bagiye gushaka ibyo hakurya y’umupaka. Noneho bakajya no gushaka n’imirimo hakurya y’imipaka, yo guhinga.”

Yasabye ko aho gushaka imirimo mu mahanga, abaturage bayihabwa leta ikabahemba

Perezida Kagame yavuze ko aba baturage bafata inzira bakajya gushaka imirimo y’intica ntikize mu bihugu by’abaturanyi, bakazahurirayo n’ibibazo, bashakayo ubusa, bakwiriye guhangirwa imirimo.

Yatanze urugero ku buryo iyo urebye Nyabarongo, ubona imeze nk’umuhanda w’ibitaka ntumenye ko ari amazi kubera isuri iba yatembanye ubutaka.

Yasabye ko abo baturage bahabwa akazi ko guca amatarasi y’indinganire, leta ikabahemba ariko nabo bakagira uruhare mu kurengera toni nyinshi z’ubutaka butwarwa n’isuri.

Ati “Ibintu byo kurwanya isura [...] ndabaza, abaturage bambuka bajya gukora mu ntoki, mu mirima y’abandi bangana uko bangana. Kuki tutashaka uburyo bakora ako kazi tukabagemba nka leta?”

Nubwo ako kazi kazatangwa, Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitazabuza abantu bambuka mu buryo butemewe batwaye magendu zirimo kanyanga n’ibindi.

Perezida Kagame yavuze ko gufungwa kw’imipaka, kwatumye inzego zimwe zikanguka, hubakwa ubushobozi ku buryo bimwe mu byavaga mu mahanga, byatangiye kujya bishakirwa imbere mu gihugu.

Magendu

Perezida Kagame yavuze ko mu bigaragara, hari abaturage binangiye, badashaka kureka gucuruza magendu zirimo kanyanga, kabone n’iyo Polisi yabarasa cyane ko zifite isoko.

Ati “Kanyanga ikaba kanyanga.”

Yagarutse no ku mavuta yangiza uruhu yinjira mu gihugu, aho usanga abantu bitukuza bashaka gusa n’abazungu.

Ati “Ubu ikintu cy’ingenzi kikaba kwitukuza? Ariko rero hari abagira ibyago bashaka kwitukuza bakaba umuhondo, bakaba icyatsi kibisi, ugasanga umuntu asigaye asa n’umukororombya.”

“Kandi ubwo arakoresha ibintu [...] ibyo nabyo ni FPR? Imbaraga dukoresha muri ibyo, amafaranga, yakadufashije gukemura ibindi. RPF inatubwira ko […] ntimukiyange uko muri.”

Mu masaha ya mu gitondo, abantu bari urujya n'uruza kuri Intare Arena, ahari ingoro y'Umuryango FPR Inkotanyi
Hari hashize igihe kinini inama nk'iyi itaba kubera icyorezo cya Covid-19
Ni inama yitabiriwe n'abantu b'ingeri zose
Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali ubwo yaganiraga n'abandi bari bitabiriye iyi nama barimo Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, Soraya Hakuziyaremye
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe, ageza ku bari bitabiriye iyi nama ishusho y'ibyagezweho mu myaka ibiri ishize
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko ubukungu bw'u Rwanda bukomeje kwigobotora icyorezo cya Covid-19
Clare Akamanzi yagaragaje ko uburyo u Rwanda rwitwaye mu guhangana na Covid-19, byatumye abashoramari barugirira icyizere
Musafili Ildephonse yari umuhuza w'ikiganiro cya mbere cyavuze ku bukungu
Umuyobozi wa PSF, Robert Bafakulera, yavuze ko abikorera batangiye kujya gushaka uko bashora imari mu bihugu byose u Rwanda rwakinguriwe amarembo
Ingabire Marie Ange yasangije abari bitabiye urugendo rwe mu by'ubwubatsi no kohereza mu mahanga ibicuruzwa
Perezida Kagame yavugaga ko atumva impamvu ikibazo kivugwa inshuro zirenze imwe ariko ntigikemurwe
Visi Chairman wa FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe, atanga ibitekerezo muri iyi nama
Minisitiri w'Intebe yasabwe gukurikirana gahunda igamije kureshya abashoramari bazajya bakorera inkweto mu Rwanda
Hatanzwe ibiganiro bibiri harimo kimwe cyibanze ku mibereho myiza y'umuturarwanda
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi JMV, yatanze ukwezi kwa Kanama nk'igihe ntarengwa cyo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage nk'umwanda no kutagira ubwiherero kuri bamwe
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamaliya Valentine, yatangaje ko hari amashuri yubatswe mu gihe cya Covid-19 ataruzura cyane ayubatswe mu buryo bw'amagorofa
Musenyeri Gasatura Nathan yatanze ikiganiro kigaruka ku buryo bwo kwita ku muryango, asaba ababyeyi kutirengagiza inshingano zabo
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Munyemana Gilbert, yagaragaje ko hari uturere dukomeje gusubira inyuma mu kurwanya igwingira ry'abana. Urugero ni nka Musanze aho abana bagwingiye biyongereyeho 8%
Umunyamakuru wa RBA, Jean Pierre Kagabo, ni we wayoboye ikiganiro cyavugaga ku mibereho y'abaturage
Sina Gerard yatangaje ko yiyemeje guteza imbere ubuhinzi, ku buryo muri iki gihe yashyize imbaraga mu kubukundisha abakiri bato
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, atanga ibitekerezo
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasabwe inshuro nyinshi gutanga ibisobanuro kuri gahunda ziba zaremejwe na Guverinoma ariko ntizishyirwe mu bikorwa
Tito Rutaremara aganira na Prof. Chrysologue Karangwa baganira
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y'Inama y'Abaminisitiri, Ines Mpambara ari kumwe n'Umuyobozi w'Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Bakuramutsa Feza Urujeni
Umukuru w'Igihugu yasabye abayobozi guhindura imyitwarire yabo, bagashaka ibisubizo bigamije iterambere ry'igihugu
Perezida Kagame yasabye abagabo kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore
Rutaremara yabwiye Perezida Kagame ko abayobozi batuzuza inshingano zabo bakwiriye kubihanirwa aho guhombya igihugu
Umukuru w'Igihugu yumva ibitekerezo bya Tito Rutaremara ku myitwarire ikwiriye kuranga abayobozi
Perezida Kagame yasabye Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi gushakira igihugu ibisubizo ku bibazo gifite
Perezida Kagame yavuze ko Covid-19 yigishije u Rwanda kwishakamo ibisubizo
Muri Kigali Arena niho iyi nama yabereye. Ubusanzwe yajyaga ibera i Rusororo ku cyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabwe kuzirikana ko uyu muryango ari moteri y'igihugu, bityo bakarushaho kuba intangarugero
Iyi nama yari yitabiriwe n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barenga ibihumbi bitatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .