Perezida Kagame yavuze ku bikorwa byo kwibasira abanyamahanga muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 Ukwakira 2019 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa abanyamahanga bakorera ubushabitsi muri Afurika y’Epfo bizwi nka ‘Xenophobia’ bikwiye kurwanywa n’abaturage bafatanyije n’ubuyobozi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2019, ubwo yagezaga ijambo ku basaga ibihumbi 10 bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ruturutse hirya no hino muri Afurika rizwi nka YouthConnekt Africa.

Ibikorwa by’urugomo byibasira abanyamahanga muri Afurika y’Epfo, byavuzwe muri Nzeri uyu mwaka , aho bamwe bishwe, abandi bakamburwa imitungo indi ikangizwa bitewe n’uko ngo bambuye akazi abenegihugu bigatuma bagira ubushomeri ubu buri kuri 29%.

Icyo gihe amaguriro, imodoka zicuruzwa n’abanyamahanga, amaduka n’ibindi byaribasiwe cyane ndetse amahanga yamagana ubu bugizi bwa nabi aho Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko bikwiye guhagagarara.

Nibura mu Cyumweru kimwe abagera kuri 12 bafite amaduka muri Johannesburg na Pretoria bari bamaze kuhasiga ubuzima ndetse amagana y’abantu bakomeretse.

Perezida Kagame yabajijwe n’uwitwa Israel Nuur Mupenzi wari mu bitabiriye YouthConnekt, icyo avuga kuri ubu bugizi bwa nabi.

Mupenzi yagize ati “Ni iki uvuga kuri Xenophobia, utekereza yaba iterwa n’iki, none twe ni iki twakora ngo ihagarare burundu?”

Umukuru w’Igihugu yamusubije ko “Xenophobia ntabwo ikwiye kugira umwanya muri sosiyete yacu. Ikwiye kurwanywa nicyo nabanza kukubwira, ni inshingano za buri muntu kuyirwanya, by’umwihariko abaturage na guverinoma z’ibihugu by’aho biri kubera.”

Yavuze kandi ko akenshi Xenophobia yubakira ku rwitwazo rwa bamwe ari nayo mpamvu igomba kurwanywa aho iri hose, niba abaturage bakeneye ubufasha ahandi hantu, bashobora gusaba abanyafurika bagenzi babo cyangwa ahandi hantu.

Ati “Ni gute wagirana ikibazo n’umuntu kubera uwo ariwe cyangwa uwo uriwe. Tekereza undi muntu aramutse agiranye ikibazo nawe, ni ibintu wakunda? Niyo mpamvu ntabona ibisobanuro cyangwa ahantu ibi bikwiye kuba ariko biri kuba niyo mpamvu tugomba gukora cyane kugira ngo tubihagarike.”

Ubwicanyi bwatangiye muri Afurika y’Epfo ubwo abashoferi b’amakamyo batambikaga ibiti mu muhanda mu Ntara ya KwaZulu-Natal, bagatangira imodoka barwanya guhabwa akazi ko gutwara ibinyabiziga ku banyamahanga.

Abaturage bashinja abanyamahanga kubatwara imirimo kubera umubare w’abashomeri bari muri Afurika y’Epfo.

Perezida Kagame yavuze ko nta gisobanuro na kimwe cyabonerwa Xenophobia
Perezida Kagame yavuze ko Xenophobia idakwiye kugira umwanya muri sosiyete
Perezida Kagame yavuze ko Xenophobia yubakira ku rwitwazo rwa bamwe ari nayo mpamvu igomba kurwanywa
Perezida Kagame ageza ijambo ku rubyiruko rugera ku bihumbi icumi rwitabiriye YouthConnekt

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza