Perezida Kagame yavuze ko ubutwari bwaranze intwari z’u Rwanda buzakomeza gusigasirwa

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 1 Gashyantare 2019 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yashimiye intwari zitangiye u Rwanda, avuga ko ubwitange bwazo buzakomeza kuzirikanwa, kandi ko ari inshingano za buri wese kugira ngo igihugu gikomeze kujya aho Abanyarwanda bifuza.

Mu butumwa Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda kuri iyi tariki ya 1 Gashantare 2019 mu gihe hizihizwa umunsi w’Intwari, yanditse kuri Twitter, abifuriza umunsi mwiza.

Yagize ati “Ku ntwari zose z’igihugu cyacu n’abagiharaniye twibuka uyu munsi, ubwitange no kwiyemeza byanyu ntabwo byapfuye ubusa. Ni umukoro wa twese kugira ngo iryo terambere rikomeze mu gihugu tugere aho twifuza, mugire umunsi mwiza.”

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi; zishyirwamo hashingiwe ku bwitange bugaragarira mu bikorwa zakoze, akamaro byagiriye abantu ndetse n’urugero zatanze cyangwa zitanga ku bandi.

Umunsi w’intwari urizihizwa ku nshuro ya 25, mu nsanganyamatsiko igira iti “Dukomeze ubutwari mu cyerekezo twahisemo.”

Mu kwizihiza umunsi w’intwari hateguwe ibiganiro nyunguranabitekerezo ku muco w’ubutwari hatangwa ubutumwa bushishikariza abantu gukomeza umuco w’ubutwari.

Ibirori by’uyu mwaka birasozwa n’amarushanwa y’imikino y’umupira w’amaguru (Ubutwari tournament), mu byiciro bitandukanye. Hari kandi amakipe ane ya mbere yatangiye amarushanwa; Rayon Sports, APR FC, Etincelles FC na AS Kigali.

Kuri uyu wa Gatanu Etincelles FC irakina na AS Kigali naho Rayon Sports ikine na APR FC. Iyi mikino iragaragaza uwegukana igikombe cy’intwari mu mupira w’amaguru mu bagabo.

Umunsi w’Intwari watangiye kwizihizwa ku itariki ya 1 Gashyantare buri mwaka mu 1999. Guhera mu 1994 kugeza 1998 uyu munsi wahuzwaga n’uwo Gukunda Igihugu wabaga ku itariki ya 1 Ukwakira.

Perezida Kagame ubwo yunamiraga Intwari z'u Rwanda ziruhukiye ku gicumbi cy'intwari i Remera
Perezida Kagame yavuze ko ubutwari bw'intwari z'u Rwanda buzakomeza kurizikanwa
Umukuru w'Igihugu ari kumwe n'abandi bayobozi bakuru b'ibihugu mu kwizihiza umunsi w'intwari umwaka ushize
Imiryango ishyira indabo ku mva z'intwari ziruhukiye ku gicumbi cyazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza