Perezida Kagame yatuwe icyifuzo cy’imbangukiragutabara 174 mu bitaro

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 Ugushyingo 2019 saa 04:44
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yabwiye Perezida Paul Kagame, icyuho cy’imbangukiragutabara [imodoka zitwara indembe], 174 hirya no hino mu bitaro n’ibigo nderabuzima, asaba ko bafashwa kuzibona bagakomeza gutanga serivisi nziza.

Minisitiri Dr Gashumba yabivuze kuri uyu wa Kane ubwo Perezida Paul Kagame yahuraga n’abaganga baturutse mu gihugu cyose mu cyumba cy’inama cya Intare Conference Arena mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Iyi nama iri mu rwego rwo kuganira ku ruhare rw’abaganga mu guteza imbere igihugu yitabiriwe n’abagera kuri 800.

Dr Akingeneye Violette uhagarariye Ibitaro bya Kibuye akaba anahagarariye ibitaro by’uturere mu Rwanda, yavuze ko hari ikibazo cy’ibikoresho, imbangukiragutabara zikiri nke aho ubu hari izigera kuri 350 ariko kimwe cya kabiri zikeneye gusimbuzwa ku buryo habonetse iziri hagati ya 175 na 200, byatuma hatangwa serivizi nziza.

Iki kibazo kandi cyanagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba, wavuze ko hari ibikoresho by’ibanze bitaraboneka birimo n’imbangukiragutabara.

Ati “Imbangukiragutabara ni ikintu cy’ibanze, turacyafite icyuho nubwo buri mwaka leta igerageza kongeramo ingengo y’imari kugira ngo tubone imbangukiragutabara zihagije, turacyabura izigera ku 174 ibyo bikaba bidutera icyuho gikomeye ariko mu karere bashyizemo nk’eshatu buri mwaka icyo kibazo cyavaho”.

Perezida Kagame yabajije Minisitiri w’Ubuzima ikibazo cy’ibikoresho biza bigahera mu bubiko ntibikoreshwe.

Minisitiri Gashumba yasubije ko “Twagiye tugura ibikoresho ugasanga bigejejwe ku mavuriro n’umuyobozi wayo atazi icyo bije gukora ariko ubu twarabikosoye tubikurayo twongera kubitanga aho bikenewe, ubu dufite n’ikoranabuhanga ritwereka aho bikenewe.”

Yakomeje avuga ko hari ikindi kibazo cy’ubuke bw’abakozi butuma bakora bavunika. Yibukije ko hari abaganga n’ababyaza bazasohoka mu ishuri bagera kuri 704 n’abarisohotsemo bagera kuri 90, asaba ko bafashwa byihutirwa kugira ngo babone ingengo y’imari ibahemba.

Ati “Icyorezo cya Ebola mu baturanyi cyaradushegeshe cyane bituma dushyira abarenga 150 ku mipaka, bahagarara umunsi ku wundi kugira ngo turwanye icyorezo.”

Buri mwaka Minisiteri y’Ubuzima yongererwa 7% by’ingengo y’imari ngo ibashe guhemba abakozi.

Mu Rwanda haguzwe ibikoresho bishya bigezweho byagejejwe no mu bitaro by’uturere nk’imashini zihanitse mu gusuzuma umubiri (CT Scan) mu Bitaro bya Kibungo, ibya Gisirikare i Kanombe n’ibya Kibuye, MRI mu Bitaro bya Gisenyi, ibyuma byifashishwa mu gusukura impyiko (Hémodyalise) mu Bitaro bya Gisenyi na Gihundwe, hakaba n’imashini yifashishwa mu kureba ibibazo byo mu mutwe (EEG) mu Bitaro bya Kibuye n’ibya Ruhengeri.

Hakenewe imbangukiragutabara 174 mu bitaro by'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza