Perezida Kagame yatunguwe na Minisitiri wa Amerika wafashe virusi yibasiye u Bushinwa nk’amahirwe ku bucuruzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Gashyantare 2020 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Indwara ya Coronavirus ikomeje gushegesha u Bushinwa, aho magingo aya habarurwa ko abamaze kuyandura bagera ku 24,363, mu gihe 491 imaze kubahitana naho 892 bamaze kiyikira.

Iyi ndwara ifata mu myanya y’ubuhumekero ntikiri ihangayikishije u Bushinwa gusa, kuko abantu 182 bo mu bindi bihugu bamaze kiuyandura, naho umwe yitabye Imana.

Iyi ndwara yibasiye u Bushinwa mu gihe bwari buhanganye bikomeye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’ubukungu. Mu minsi ishize Minisitiri w’Ubucuruzi wayo Wilbur Ross, yavuze ko Coronavirus, icyo gihe yari imaze guhitana abantu 171 mu Bushinwa, ishobora gutuma imirimo myinshi isubira muri Amerika, aho gukomeza kwigira mu Bushinwa.

Ni indwara Ross yavuze ko ishobora gutuma ibigo byinshi bivana ibikorwa byabyo mu duce tw’u Bushinwa twugarijwe cyane.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Fox Business, Ross yavuze ko atifuza kugaruka cyane ku ntsinzi Amerika yagirira mu byago by’abandi, ariko ngo mu bijyanye n’ubucuruzi, ntihabura kurebwa uburyo bizagira ingaruka ku bijyanye n’ikwirakwiza ry’ibicuruzwa byabo.

Yakomeje kuri iki cyorezo ati "Ndakeka ko kizafasha mu kwihutisha igaruka ry’imirimo muri Amerika ya Ruguru, imwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyangwa indi muri Mexico, gutyo,”

Yahise anatanga urugero kuri Apple, ati “yari yatangiye gutekereza uburyo bwo gusimbuza zimwe mu nganda zayo ziba mu Bushinwa.” Ni mu gihe ngo Apple yari yatangiye gushaka uburyo yatangiza ahantu ho guteranyiriza za iPhone na mudasobwaza za Mac na mbere y’uko Coronavirus yaduka.

Ni ubutumwa bwatunguye Perezida Kagame

Ubwo yasomaga ayo magambo, Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ati “uyu mugabo mu kuri niko abibona… ese arakomeje?”

Ibigo bitandukanye byanenze amagambo ya Ross, mu gihe u Bushinwa buri mu bihe bitoroshye.

Georges C. Benjamin uyobora Umuryango American Public Health Association, yahise atangaza ko ibigo byo muri Amerika bikwiye guhangayikishwa n’ubugizi bwa nabi bukomeje gukoreshwa imbunda n’izindi ndwara zibasiye iki gihugu, “mu bijyanye n’ubuzima bwabo kurusha Coronavirus.”

Umwarimu muri Kaminuza ya Boston, Sandro Galea, yavuze ko ibyorezo nk’ibi “biduhangayikishije twese”, ndetse ko nta na rimwe hajya habaho ingaruka nziza zivuye ku cyorezo.

Yakomeje avuga ku magambo ya Ross, ko “yubakiwe ku kutumva neza uburyo indwara z’ibyorezo zikwirakwira.”

Abayobozi mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika birinze cyane ku butumwa batanga mu gihe cy’amage u Bushinwa burimo, ahubwo Perezida Trump yashimye uburyo mugenzi we Xi Jinping arimo gukoramo mu guhangana na Coronavirus.

U Bushinwa bwikomye Amerika

Ku wa Mbere w’iki cyumweru Guverinoma y’u Bushinwa yashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) guca igikuba no kubiba ubwoba mu bantu, mu ngamba yafashe hagamijwe gukumira Coronavirus nshya.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu cya mbere cyihutiye gukura abaturage bacyo mu Bushinwa ndetse ku Cyumweru cyatangaje ko nta muntu wageze mu Bushinwa wo mu kindi gihugu wemerewe gukandagira ku butaka bwayo.

Ku wa 23 Mutarama nibwo Amerika yategetse ko abaturage bayo bari mu mujyi wa Wuhan aho iki cyorezo gifata imyanya y’ubuhumeker cya Coronavirus cyatangiriye, bakaba badakora muri serivisi z’ubufasha bwihutirwa, ko bagomba guhita bava muri icyo gihugu.

Ubwo ku wa 30 Mutarama Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryemezaga coronavirus nk’icyorezo cyugarije Isi, USA yategetse ko abanyamerika bose bari mu Bushinwa, bafite munsi y’imyaka 21, bahava, ndetse umunyamerika wese wakandagiye mu Ntara ya Hubei ibarizwamo umujyi wa Wuhan, agahabwa akato k’iminsi 14 uhereye igihe yagereye muri Amerika.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Hua Chunying, yavuze ko icyo USA ikora ari ukongera ubwoba mu baturage gusa aho gutanga ubutabazi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabaye igihugu cya mbere cyatanze amabwiriza akumira imigenderanire n’u Bushinwa n’uwo guhamagaza bamwe mu bakozi ba ambasade.

Nk’uko Reuters yabitangaje, yakomeje ati “Ni ibihugu byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifite ubushobozi buhanitse bwo kwirinda indwara, byafashe iya mbere mu gushyiraho amabwiriza akomeye, binyuranye n’ibyari byasabwe na OMS.”

Ibigo bikomeye mu bushakashatsi biri gukora amanywa n’ijoro ngo haboneke urukingo cyangwa umuti uhamye wa Corona virus.

Minisitiri Wilbur Ross yanenzwe ku mvugo yakoresheje kuri Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .