Perezida kagame yari i Vatican kuwa 20 Werurwe 2017 ku butumire bwa Papa Francis, icyo gihe bakaba baraganiriye ku mubano w’u Rwanda n’icyo gihugu, ndetse uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi akaba ari uwa mbere wemeye ko hari amakosa Kiliziya yakoze mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, anayasabira imbabazi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko Perezida Kagame nawe yasabye Papa Francis kuzasura u Rwanda.
Yagize ati “Perezida wa Repubulika yatumiye Papa Francis ngo azasure u Rwanda mu bihe biri imbere, ubwo butumire bwaratanzwe.”
Umushumba wa Kiliziya Gatolika uheruka mu Rwanda ni Papa Yohani Pawulo wa Kabiri wari mu ruzinduko kuva kuwa 7 kugera kuwa 9 Nzeli 1990, akaza na Air France Boeing 747.
Papa Yohani Pawulo wa Kabiri wavutse yitwa Karol Józef Wojtyła, yitabye Imana kuwa 2 Mata 2005, agirwa umutagatifu kuwa Mbere Gicurasi 2011.
Mu bandi bateganya gusura u Rwanda mu minsi iri imbere harimo Minisitiri w’Intebe wa Ethipia, Hailemariam Desalegn.



Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO