Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda ryururutswa kugeza hagati mu kunamira Benjamin Mkapa

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 25 Nyakanga 2020 saa 02:02
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yururutswa kugeza hagati mu gihe cy’iminsi itatu, mu rwego rwo kunamira Benjamin William Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania, witabye Imana.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga nibwo byatangajwe ko Mkapa wabaye perezida wa gatatu wa Tanzania yitabye Imana, aguye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari arwariye.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko icyemezo cyo kururutsa ibendera ry’u Rwanda n’icya EAC guhera ku wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2020 kugeza ku wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020, cyafashwe "mu rwego rwo kwifatanya n’igihugu cy’abavandimwe cya Tanzania mu bihe by’akababaro byo kubura uwahoze ari Umukuru w’Igihugu".

Rikomeza riti "Dukomeje kwihanganisha abavandimwe, inshuti, umuryango wa Nyakwigendera ndetse n’igihugu cya Tanzania muri rusange muri ibi bihe by’akababaro".

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame yihanganishije Tanzania n’abaturage bayo ku byago bagize.

Yagize ati "Tubabajwe n’urupfu rwa Mkapa wahoze ari Perezida. Nihanganishije cyane umuryango we, abaturage ba Tanzania n’inshuti yanjye Perezida @MagufuliJP"

"Kubura umuvandimwe wacu Mkapa ni ibintu byababaje umugabane wose. Yari umuntu ukunda Afurika kandi umusanzu we warenze imbibi z’igihugu cye cya Tanzania."

Mkapa wari ufite imyaka 81, yayoboye Tanzania kuva mu 1995 kugera mu 2005, asimburwa na Jakaya Mrisho Kikwete.

Mkapa yasimbuye Ali Hassan Mwinyi we wabanjirijwe na Julius Nyerere. Uyu mugabo yayoboye Tanzania mu gihe u Rwanda rwari rukigerageza kwivana mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yarushegeshe ku rwego rukomeye, ariko amateka agaragaza ko yakoze uko ashoboye akarushyigikira mu nzira rwarimo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .