00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda ryururutswa hunamirwa Umwamikazi w’u Bwongereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 September 2022 saa 03:54
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda yururutswa, mu kunamira Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II watanze.

Umwamikazi w’u Bwongereza wari n’Umuyobozi w’icyubahiro w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth yatanze kuri uyu wa Kane tariki 8 Nzeri afite imyaka 96. Yari amaze imyaka 70 ari Umwamikazi w’u Bwongereza.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente rivuga ko Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC yururutswa kugeza hagati, guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nzeri, kugeza igihe Umwamikazi Elisabeth II azatabarizwa.

Kuri uyu wa Kane amakuru y’itanga ry’Umwamikazi akimara kumenyekana, Perezida Kagame yashimye umusanzu w’umwamikazi Elisabeth II, haba mu Bwongereza no mu muryango wa Commonwealth.

Yanditse kuri Twitter ati “Muri ibi bihe by’akababaro kubera itanga ry’Umwamikazi Elisabeth II, turazirikana imyaka 70 yari amaze ku buyobozi bw’umuryango w’ibihugu bigize Commonwealth. Commonwealth igezweho ni wo murage asize.”

“Ndihanganisha Umwami, Umugabekazi n’abaturage bose n’u Bwongereza na Commonwealth.”

Umwamikazi w’u Bwongereza azasimburwa ku ngoma n’umuhungu we Charles III.

Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda ryururutswa mu kunamira Umwamikazi w’u Bwongereza watanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .