00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yatanze ikaze ku banyeshuri b’Abanyafurika bashaka kwiga mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 7 June 2024 saa 01:31
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kurushaho kwakira abanyeshuri baturuka hirya no hino muri Afurika bifuza gukomereza amasomo yabo mu Rwanda.

Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Gatanu Tariki 7 Kamena mu 2024, mu Ijambo yavugiye mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri 432 barangije amasomo yabo muri African Leadership University.

Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Fred Swaniker washinze iyi kaminuza, Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Francis Gatare.

African Leadership University (ALU) ni Kaminuza mpuzamahanga ifite ishami mu Rwanda ikorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.

ALU yashinzwe na Fred Swaniker ukomoka muri Ghana, wavuze ko bashaka guhanga kaminuza izatanga ubumenyi Abanyafurika bakeneye mu guhangana n’imbogamizi z’ikinyejana cya 21.

Uyu mugabo yagaragaje ko kugira ngo iyi kaminuza itangire gukorera mu Rwanda byagizwemo uruhare rukomeye na Perezida Paul Kagame kuko yabafashije kubona ibikenewe byose birimo n’ubutaka ikoreraho.

Ati “Ubwo twazaga mu Rwanda mu 2014 mu nama yahuje Abanyafurika batandukanye kugira ngo bamenyane, waduhaye (Perezida Kagame) ikaze. Mu 2015 ubwo twaganiraga ibijyanye no gutangiza kaminuza hano waduhaye ubufasha bw’ako kanya, kubera ibyo twabashije kubona uruhushya n’ibyangomba byo kubona kaminuza hano. Ubwo twatekerezaga kurushaho kwagura kaminuza waduhaye ubutaka uyu munsi twubatseho iyi kaminuza nziza.”

Mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Perezida Kagame yashimiye abanyeshuri barangije amasomo yabo, abibutsa ko ibyo bagezeho ari umusaruro w’imbaraga n’umuhate byabo.

Ati “Kugera ku ntsinzi ntabwo byigeze biba umusaruro w’imbaraga z’umuntu umwe ku giti cye gusa, ahubwo mu buryo bungana ni umusaruro wo kugira abantu bagushyigikira.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rutewe ishema no kuba iyi kaminuza ihakorera, ndetse ashishikariza abanyeshuri benshi b’Abanyafurika kuza kwiga mu Rwanda.

Ati “Mu Rwanda dutewe ishema no kuba twarakiriye ALU kandi ndashaka kuvuga ko mufite ahantu heza kaminuza ikorera. Kandi turushijeho no guterwa ishema no kuba twakwakira umubare mununini w’abanyeshuri bavuye ku Mugabane wacu. Muhawe ikaze hano kandi buri gihe u Rwanda ruzaba mu rugo hanyu hakabiri.”

Kubera imiyoborere ye myiza n’uruhare Perezida Kagame agira mu gushyigikira ba rwiyemezamirimo kandi yashyikirijwe igihembo cy’icyubahiro n’ubuyobozi bwa African Leadership University.

Abanyeshuri ALU yashyikirije impamyabumenyi ni abarenga 400 barangije amasomo mu mashami atandukanye. Baturuka mu bihugu 32 byo hirya no hino muri Afurika.

Byari ibyishimo ku banyeshuri bashoje amasomo
Abanyeshuri barangije muri African Leadership University bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika
Abanyeshuri barangije amasomo yabo muri iyi kaminuza barenga 400
Abanyeshuri barangije amasomo muri African Leadership University basabwe kuba umusingi w’impinduka ku Mugabane wa Afurika
Perezida Kagame yashimiwe umusanzu yatanze mu gushyigikira Ibikorwa bya African Leadership University mu Rwanda
Perezida Paul Kagame yitabiriye uyu muhango wa African Leadership University wo gutanga impamyabumenyi
Fred Swaniker washinze African Leadership University yitabiriye uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi
Perezida Kagame yatanze ikaze ku banyeshuri b’Abanyafurika bashaka kwiga mu Rwanda

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .