00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abajyanama b’ubuzima bagiye gushyirwa igorora: Perezida Kagame yabasezeranyije kuzamurirwa amikoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 June 2024 saa 02:15
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yashimye abagize inzego z’ubuzima z’u Rwanda cyane cyane abajyanama b’ubuzima kubera uruhare bagira mu guteza imbere ibijyanye n’ubuvuzi mu Rwanda kandi bamwe bakabikora nta gihembo, cyangwa umushahara ari muto, abizeza ko uko Ubushobozi bw’igihugu buzagenda buboneka bizakosorwa.

Ni ingingo Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena mu 2024, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’abandi bagize urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’abajyanama b’ubuzima barenga 8000 baturutse hirya no hino mu turere twose tw’Igihugu. Bahuriye muri BK Arena mu rwego rwo kwishimira uruhare rwabo mu guteza imbere ubuzima bw’Abaturarwanda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko uyu muhango wateguwe mu rwego rwo gushimira abajyanama b’ubuzima ku ruhare bagira mu iterambere ry’igihugu cyane cyane mu bijyanye n’ubuzima.

Yagaragaje ko malaria ari imwe mu ndwara zitangiye gucika mu Rwanda kubera uruhare rw’abajyanama b’ubuzima.

Ati “Abanyarwanda babiri kuri batatu barwaye malaria bavurwa n’abajyanama b’ubuzima. Malaria yagabanyutseho 90%, twabaruraga Abanyarwanda miliyoni esheshatu barwara malaria none ubu yu mwaka hari abantu ibihumbi 500 bayirwaye gusa.”

Mu bindi abajyanama b’ubuzima bakora harimo kuvura impiswi ndetse no gufasha imiryango kuringaniza urubyaro.

Mu ijambo yagejeje kuri aba bajyanama b’ubuzima, Perezida Kagame yagaragaje ko ashima umusanzu wabo.

Ati “Icyanzanye aha rero cyangombwa kibanza ni ukubashimira. Mwebwe abakozi, abajyanama, mu nzego zitandukanye z’ubuzima, nagira ngo rwose mbashimire, hari byinshi igihugu kimaze kugeraho kubera mwebwe ndetse benshi muri mwe mukanabikora nta gihembo, nta mushahara, n’abitwa ngo barahabwa umushahara ni muto ntungana n’uko akazi bakora kangana.”

Yakomeje avuga ko ubushobozi buke bw’igihugu ari bwo butuma bamwe bakora nta gihembo cyangwa bahembwa make, gusa yizeza ko bizakemuka.

Ati “Ikituzitira ni kimwe gusa, kugira ngo dushobore kunganira bihagije abakozi bose, bo mu nzego zose, ni amikoro atangana n’icyo twifuza kuba twakora cyangwa twaha abantu kugira ngo bagikore, hanyuma ariko ni nayo nshingano dufite yo gukora kugira ngo tugere aho igihugu gishobora kugira ubushobozi ari kuri ibyo navugaga by’ubuzima cyangwa ibindi.”

Yakomeje avuga ko “akazi ni kenshi rero cyane, hari akazi mvuga ku bijyanye n’ubuzima hari n’akazi kagomba gukorwa hirya no hino mu bindi byinshi ari ukugira ngo tubone ayo mikoro.”

Perezida Kagame yavuze ko impamvu akazi gakorwa n’aba bajyanama b’ubuzima gakwiriye guhabwa imbaraga ari uko nta wagira icyo ageraho adafite ubuzima bwiza.

Ati “Igihugu abagituye batagira ubuzima bwiza ntaho bagera, byose bishingira ku buzima. Kugira ngo dushobore gukora akazi gatandukanye kuri twese, ibindi byose ni aho byubakira.”

Abajyanama b’ubuzima bitabiriye iki kiganiro bagize umwanya wo kugeza kuri Perezida Kagame ibibazo n’ibyifuzo byabo.

Ibyagarutsweho cyane ni ibijyanye no kubafasha mu buryo bw’amikoro, ndetse umwe muri bo abaza Perezida Kagame icyo abateganyiriza mu cyerekezo cy’iterambere u Rwanda rurimo.

Perezida Kagame yavuze ko icyerekezo ari ukureba uburyo abadahembwa batangira guhembwa ndetse n’abafite umushahara muto bakongezwa.

Ati “Ntabwo ari inzozi ni ibikorwa bizakorwa, navuze amahugurwa, navuze ibishoboka mu bijyanye no kubunganira bibaha ubundi buryo bushobotse, guhembwa, abahembwa bagahembwa kurushaho. Gushakisha uburyo bujyanye n’amikoro yacu ariko tukareba ko ibintu byarushaho gutera imbere, byatubuka.”

Perezida Kagame asuhuza abajyanama b'ubuzima
Perezida Kagame asuhuza abajyanama b'ubuzima
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yagarutse ku musanzu w'urwego rw'abajyanama b'ubuzima mu guteza imbere ubuzima bwiza mu Rwanda
Perezida Kagame yavuze ko uko amikoro azagenda aboneka, urwego rw'abajyanama b'ubuzima ruzagenda rutezwa imbere
Perezida Kagame yashimiye uruhare rw'abajyanama b'ubuzima mu guteza imbere urwego rw'ubuzima mu Rwanda
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko uyu muhango wateguwe mu rwego rwo gushimira abajyanama b’ubuzima ku ruhare bagira mu iterambere ry’igihugu cyane cyane mu bijyanye n’ubuzima
Perezida Kagame yaganiriye n'abajyanama b'ubuzima baturutse mu bice byose by'igihugu
Abajyanama b'ubuzima barenga ibihumbi umunani bari bateraniye muri BK Arena baje guhura na Perezida Kagame
Perezida Kagame yagaragaje ko urwego rw'ubuzima ari ingenzi mu iterambere ry'igihugu, bityo rukwiriye kwitabwaho
Abajyanama b'ubuzima bagize umwanya wo gutanga ibibazo byabo
Abajyanama b'ubuzima bahawe umwanya wo kuganira na Perezida Kagame
Abajyanama b'ubuzima bari bafite akanyamuneza
Abajyanama b'ubuzima baturutse mu mpande zose z'igihugu bari baje guhura na Perezida Kagame

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .