Perezida Kagame yatambagijwe Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Hamad i Doha (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Ugushyingo 2018 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame wagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Qatar yarusoje ku wa 16 Ugushyingo 2018, atambagizwa Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Hamad mu Mujyi wa Doha.

Umukuru w’Igihugu yatemberejwe kuri iki kibuga nyuma y’ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani.

Aba bombi baherukaga guhurira i Munich mu Budage, ku wa 18 Gashyantare 2018. Baganiriye ku mikoranire y’ibihugu byombi, uburyo bayiteza imbere no gukuraho imbogamizi zihari.

Urugendo Perezida Kagame n’intumwa zimuherekeje bagiriye i Doha kuva ku wa 14 Ugushyingo 2018, rwashibutsemo amasezerano magari atatu; arimo ay’ibijyanye n’indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n’ay’ubufatanye ku butwererane mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi na tekiniki.

Yashyizweho umukono ku wa 15 Ugushyingo 2018 ubwo Perezida Kagame yakirwaga na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim mu Ngoro ya Amiri Diwan i Doha.

Perezida Kagame yanasuye ibice bitandukanye birimo Ikigega cya Qatar giteza imbere Uburezi, Ubumenyi n’Abaturage; Isomero ry’Igihugu rya Qatar n’ibindi bikorwa.

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Hamad ni cyo gikomeye muri Qatar. Cyafunguwe ku wa 30 Mata 2014.

Cyubatse ku buso bungana na kilometero kare 22. Aho bakirira abashyitsi hangana na metero kare 600 000.

Gifite inyubako zigezweho, kiragutse ku buryo gikorerwaho ingendo 360 000 n’abagenzi barenga miliyoni 30 (bazazamuka kugera kuri 50) ku mwaka.

Buri saha gikorerwaho ingendo 100, bivuze ko nibura indege eshanu zihagwa mu minota itatu.

Gifite aho gusakirwa 138, muri ho 14 hagenewe abagenzi b’icyubahiro ba Qatar Airways. Iyi ndege inakorera ingendo i Kigali.

Ikibuga cya Hamad gifite aho indege zigenzurirwa hagari ku butaka, hashobora kwakira izigera kuri 13 inshuro imwe.

Perezida Kagame yavuye muri Qatar, akomereza urugendo rwe i Addis Abeba muri Ethiopia, ahazabera Inama ya 11 idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Iyi nama iteganyijwe ku wa 17-18 Ugushyingo 2018, izahuza Abakuru b’Ibihugu yatumijwe na Perezida Kagame uyoboye AU nyuma y’iya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu 55 bigize AU.

Izibanda ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura arimo ay’imiyoborere n’imikorere ya Komisiyo ya AU, kwishakamo ingengo y’imari, kugera ku cyerekezo 2063 n’ibindi.

Ni amavugurura yakozwe n’itsinda ry’intiti zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame ryashyizweho mu 2016.

Izindi nkuru wasoma:

Perezida Kagame yaganiriye na Emir wa Qatar ku kwagura imikoranire mu ishoramari

Perezida Kagame na Emir wa Qatar bakurikiranye isinywa ry’amasezerano atatu akomeye

Imodoka yatwawemo ni uku yari iteye
Minisitiri w’Intebe wungirije wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani yakiriye Perezida Kagame n'abamuherekeje
Perezida Kagame yatemberejwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Hamad mu Mujyi wa Doha muri Qatar
Yagendaga asobanurirwa ibice bitandukanye by'iki kibuga cy'indege gikomeye muri Qatar
Umukuru w’Igihugu yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza