Perezida Kagame yasuye itsinda rikurikirana ibikorwa byo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 Mata 2020 saa 05:00
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yasuye itsinda rikurikirana ibikorwa byo kurwanya ikwirakwira ry’indwara ya COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus rigizwe n’abantu 400, arishimira akazi gakomeye riri gukora muri iki gihe rititaye ku kuba ubuzima bwaryo bushobora kujya mu kaga.

Iri tsinda rifite inshingano zirimo gushakisha uwo ariwe wese wagize aho ahurira n’umuntu wanduye Coronavirus, ryatangiye aka kazi tariki 14 Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yagaragaraga mu Rwanda.

Rikorera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Kigali Conference and Exhibition Village [KCEV], hahoze hitwa nka Camp Kigali.

Buri muntu aba afite abantu agomba gukurikirana bitewe n’abarwayi bahuye. Ugaragaje ibimenyetso, asabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 yarangira nta kimenyetso ntakomeze gukurikiranwa, iyo agaragaje ibimenyetso agezwa kwa muganga.

Perezida Kagame yasuye iri tsinda ryihariye kuri uyu wa 12 Mata 2020, mu gihe mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi ba Coronavirus 120; 18 bamaze gukira neza basezererwa mu bitaro.

Perezida Kagame yashimiye iri tsinda ku bw’umuhate n’ubwitange ridahwema kugaragaza ritizigamye.

Ati “Abantu benshi muri mwe, mwitanze ku buryo n’akazi mukora kabagiraho ingaruka ku buzima bwanyu ariko mukemera gukora akazi nk’aka mutekereza abandi banyarwanda, igihugu, ntabwo nabona uko mbashimira bihagije. Mwakoze cyane”

Perezida Kagame yavuze ko yabonye akazi baba bagomba gukora n’aho u Rwanda ruhagaze mu mibare y’abanduye Coronavirus, avuga ko ibimaze kugerwaho bitari gushoboka iyo abantu batubahiriza amabwiriza yashyizweho yo gufunga ibikorwa bitandukanye.

Ati “Hari abagize amahirwe make bararwara ariko ikibazo kinini kindi cyiyongeraho ni uko abake barwaye n’abandi bagikurikiranwa n’akazi mukora, nta kuntu byajyaga gukorwa igihugu cyose kitahagaze mu buzima bwacyo, ntawe ugenda, abantu bose bagumye mu nzu, ibi byose birumvikana ko ubuzima bw’igihugu buba bwahagaze. Ariko ubwo buzima nubwo bwahagaze, icyizere kirahari cy’uko ibintu bizajya mu buryo, bukongera bukaba nk’uko bisanzwe.”

Yavuze ko icyo cyizere gishingiye kuri aba bakozi, uko bakora imirimo yabo, uko bayinoza.

Yabijeje ko Guverinoma izakomeza kubaha ubufasha bushoboka kugira ngo Abanyarwanda basubire mu buzima bwabo busanzwe.

Yabifurije Pasika nziza, ababwira ko hazabaho igihe nyacyo cyo kuyishimira ubwo ibi byose bizaba byarangiye.

Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kuguma mu ngo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus no gukaraba intoki kenshi nka bumwe mu buryo bwo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus.

Perezida Kagame yasuye itsinda rikurikirana ibikorwa byo kurwanya ikwirakwira ry’indwara ya COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus rigizwe n’abantu 400, arishimira akazi gakomeye riri gukora muri iki gihe rititaye ku kuba ubuzima bwaryo bushobora kujya mu kaga
Iri tsinda rigizwe n'abantu 400 bo mu nzego zitandukanye
Rikorera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali
Riba rikurikirana mu buryo butandukanye abantu baba barahuye n'abarwayi ba Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .