Perezida Kagame yasuye ibice byagizweho ingaruka n’ibiza mu Burengerazuba

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Gicurasi 2020 saa 05:52
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yasuye ibice byo mu Ntara y’Iburengerazuba byagizweho ingaruka n’ibiza, agaragarizwa ibirimo gukorwa mu gusana ibyangijwe, kugira ngo ubuzima bw’abaturage bubashe gukomeza nk’ibisanzwe.

Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Paul Kagame "yasuye ibice by’Akarere ka Nyabihu byangijwe n’imvura nyinshi iheruka, birimo ikiraro cya Giciye kirimo gusanwa kugira ngo gifashe abaturage kugera ku Bitaro bya Shyira.”

Imvura ikomeye iheruka yangije ibikorwa remezo byinshi inatwara ubuzima bw’abantu, aho iyaguye mu ijoro rishyira ku wa 7 Gicurasi 2020 yahitanye abantu 72, benshi ni abo mu Turere twa Gakenke na Nyabihu hapfuye abarenga 40.

Muri aka Karere ka Nyabihu Perezida Kagame yasuye, imvura yangije ibikorwa remezo birimo umuhanda n’ibiraro, ku buryo byasize ihurizo ku buryo abaturage bagera ku bitaro bya Shyira, binabangamira uburyo abarwayi bahabwa serivisi.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Shyira, Dr Theogene Bazimaziki, aheruka kubwira IGIHE ko ibiza byabanje kwangiza amazi n’umuriro nyuma bikaza gusanwa. Ikibazo cyari gisigaye ku mihanda.

Ati “Ubu nta modoka yagera mu bitaro kuko amateme agera kuri atatu yaracitse, inzira zarangiritse, ubu nta modoka zirimo n’izitwara indembe cyangwa izindi zava hano ku bitaro ngo zibe zagera mu kilometero kimwe.”

“Kugeza ubu umwuka abarwayi bakenera ntitwavuga ngo turawukura he, ubundi dusanzwe tuwukura muri Musanze ariko ubu imodoka ivayo igera ahitwa Nyamutera ntiharenge, bisaba ko tuwukura mu modoka abantu bakawikorera ku magare, ubwo urumva ko tudashobora gutwara ku magare menshi, usanga abantu batwaye nk’amacupa atatu cyangwa atanu gusa.”

Perezida Kagame yasabye ko ibikorwa byihutishwa

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb Gatete Claver, yabwiye IGIHE ko Perezida Kagame yasuye igice gihuza Akarere ka Musanze na Shyira muri Nyabihu, hari ibiraro binini byacitse, kimwe kiri Nyamutera ikindi kikaba kuri Giciye.

Ati “Ubundi niho abantu bajyaga banyura noneho bakambuka bakajya Shyira, icyo kiraro cya Giciye cyarangiritse cyane ku buryo gikeneye kugira ngo cyongere gikorwe, ubu nibyo turimo gukora kugira ngo gikorwe mu buryo burambye.”

“Ni ikiraro kinini cyane kiri kuri uwo mugezi, ariko mu gihe kitarakorwa twagiye gusuzuma ahandi noneho kugira ngo turebe ko ubuhahirane hagati y’abaturage bwashoboka, cyane cyane abajya muri Shyira, dushaka ahandi bashobora kwambukira ku ruzi rwa Mukungwa.”

Yavuze ko naho hahoze ikiraro kigera ku mudugudu w’icyitegererezo wa Shyira n’ivuriro ariko cyatwawe n’amazi, ku buryo hazabanza kubakwa ikiraro giciriritse n’umuhanda ugasanwa, abantu bakaba ari ho baba bifashisha.

Yakomeje ati “Ni ukugira ngo abantu n’imodoka zishobore kuba zahanyura mu gihe tugikora cya kiraro kinini cyane kijyanye na Giciye.”

“Aho rero umukuru w’igihugu yagiye gusura icyo kiraro cya Giciye ndetse n’icyo cya Nyamutera, areba uko imvura yangije biriya biraro n’uko yanangije ibituruka ku musozi wacu, uko ubutaka bugenda butwarwa, icyo gihe yagiye aduha impanuro z’ibyo tugomba gukora kugira ngo dukomeze, uretse na hariya, dukore n’ahandi hatandukanye.”

Perezida Kagame yanasabye ko imigezi ikomeza kubungabungwa, imisozi igacibwaho amaterasi y’indinganire kugira ngo bigabanye uburyo amazi akomeje gutwara ubutaka.

Umuhanda Muhanga Mukamira nawo wangiritse

Minisitiri Gatete yavuze ko banasuye umuhanda wa Ngororero - Mukamira ubu utari nyabagendwa, kubera ko imvura nyinshi yangije igice kimwe cy’umuhanda iruhande rw’ikiraro.

Yavuze ko ikigo Horizon Construction Ltd cyatangiye gukora inyigo, kugira ngo harebwe uko imodoka zabonerwa aho zaba zirimo kunyura mu gihe umuhanda urimo gusanwa.

Ati “Barimo gukora inyingo kugira ngo turebe ko babona aho baba banyujije imodoka ntoya, bakaba ariho babanza gukora mu gihe tujya gukora noneho hariya ku rutindo n’aho umuhanda wacikiye, mbere yo gukorwa bakagerageza ibishoboka byose kugira ngo tubone aho imodoka ziba zinyura, kugira ngo nanone ushobore kuba wava Mukamira ukomeza ugera i Muhanga, umuhanda ukomeze ube nyabagendwa.”

Inzego zitandukanye zikomeje gukora ibishoboka kugira ngo ibyangijwe bisanwe, ndetse n’abasizwe iheruheru n’ibiza bakomeje kugobokwa.

Perezida Kagame yari kumwe n'abarimo Minisitiri w'Ibikorwa remezo Amb Gatete Claver na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Prof Shyaka Anastase
Perezida Kagame yitegereza zimwe mu ngaruka z'ibiza
Iki kiraro cyatwawe n'amazi bihagarika ubuhahirane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .