Perezida Kagame yasuye abadepite bo muri Sierra Leone bakoreye impanuka mu Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 30 Werurwe 2019 saa 04:40
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 30 Werurwe 2019 yasuye abadepite batatu bo muri Sierra Leone barwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal bya Kigali nyuma y’impanuka bakoreye mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Umukuru w’Igihugu aherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard yasuye aba badepite, aranabahumuriza.

Mu magambo yanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Perezidansi y’u Rwanda, Perezida Kagame ‘yifurije abakomerekeye mu mpanuka gukira bwangu’.

Abakomeretse barimo Umuyobozi w’Impuzamashyaka iharanira Impinduka (C4C) mu Nteko Ishinga Amategeko ya Sierra Leone, Depite Emerson Lamina ari na we wari urembye cyane; Abdoul Hassan Sesay na Dickson Momoh Rogers.

Aba badepite bari mu itsinda ry’abagera ku munani bari gukorera urugendoshuri mu Rwanda. Ririmo kandi Perezida w’Inteko ya Sierra Leone, Dr. Abass Bundu uriyoboye; Chernor Ramadan Maju Bah [Chericoco] uhagarariye Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi rya All People’s Congress (APC); Haja Bintu Fatmata Meama Koroma n’Umwanditsi waryo, Georgiana Luke.

Umuvugizi wa Polisi mu Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yabwiye IGIHE ko iyo mpanuka yabereye mu Bugesera ku wa 28 Werurwe 2019.

Yagize ati “Impanuka yabereye mu Mudugudu wa Rwangara, mu Kagari ka Kanzenze ho mu Murenge wa Ntarama mu Bugesera ahagana saa tatu n’igice zo ku wa Kane. Ni imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Landcruiser yari igiye kubisikana n’indi iyikwepye ishaka gukubita umunyegare mu kugerageza kuyihunga kuko imvura yari ihise hanyereye ihita igwa mu muferege.’’

SSP Ndushabandi yakomeje avuga “Umwe mu barimo yakomeretse bikomeye abandi batatu barimo n’umushoferi bakomereka byoroshye.’’

Inzego zishinzwe umutekano zahise zitabara inkomere zijyanwa mu Bitaro bya Nyamata mbere yo koherezwa mu bya Faisal.

Nyuma y’iyi nkuru y’akababaro, Inteko Ishinga Amategeko ya Sierra Leone yashyize ahabona itangazo rivuga ko abadepite batangiye koroherwa.

Rigira riti “Depite Emerson Lamina yabazwe mu ijoro ryacyeye (ku wa 28 Werurwe 2019) ndetse ari koroherwa. Depite Hassan Sesay na Dickson Rogers na bo bameze neza.’’

Inteko ya Sierra Leone yashimiye Guverinoma y’u Rwanda, Abanyarwanda n’abaganga bo mu Bitaro bya Faisal bagaragaje umutima w’urukundo mu gutabara byihuse no kwita ku badepite bakomerekeye mu mpanuka.

Iti “Twizeye ko mu gihe gito abadepite bakomeretse bazaba bakize neza bakarekurwa n’ibitaro ndetse bakagaruka mu gihugu.’’

Abadepite bo muri Sierra Leone bakoze impanuka bagiye gusura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera.

Uyu mudugudu wuzuye utwaye miliyari 3.5Frw, wubatswe mu buryo bwa kijyambere. Watashywe mu 2016, utuzwamo imiryango 104 y’abaturage bimuwe mu birwa bya Mazane na Shalita.

Perezida Kagame wari uherekejwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga yifurije aba badepite gukira bwangu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza