00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Mozambique

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nzeri 2021 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Nzeri, Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Mozambique.

Umukuru w’Igihugu yageze muri Mozambique ku wa Gatanu, aho yakoze ibikorwa bitandukanye birimo kugirana ibiganiro n’ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri iki gihugu gutanga ubufasha mu kubohoza Intara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba.

Ingabo z’u Rwanda zigera ku 1000 zirimo abasirikare n’abapolisi zoherejwe muri iki gihugu muri Nyakanga uyu mwaka.

Ubwo yaganiraga na bo, Perezida Kagame yabashimiye ubwitange bagize mu kubohora Intara ya Cabo Delgado ariko avuga ko hari akandi kazi kabategereje.

Yagize ati “Kuri ubu akazi kagiye gutangira, hari akazi twakoze kuva mu ntangiriro mu kubohora aka gace, akazi kazakurikiraho ni ukurinda aka gace no guharanira ko kongera kubakwa bushya.’’

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame yifatanyije na mugenzi we Filipe Nyusi mu birori by’Umunsi w’Ingabo wizihizwa buri tariki ya 25 Nzeri buri mwaka.

Nyuma yaho abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru hasobanurwa ibyibazwa kuri misiyo y’ingabo z’u Rwanda muri iki gihugu.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruri muri Mozambique ku bw’ubutumire bw’iki gihugu kandi ko imikoranire iri gutanga umusaruro mu guhangana n’ikibazo cyatumye zijyayo.

Ati “Ntabwo twaje hano gushakira umutekano umushinga runaka cyangwa umutungo w’umuntu, twaje hano kugarura ituze ry’igihugu muri aka gace ka Cabo Delgado, nibyo turi gukora. Ibindi byasabwa, ni umukoro wa Mozambique.”

Ibibazo by’umutekano muke muri Cabo Delgado bifite imizi mu 2017. Icyo gihe Umutwe w’Iterabwoba wa Jamaat Ansar al-Sunnah wagabye ibitero byinshi mu mijyi itandukanye mu turere tugize iyi ntara turimo Palma, Macomia, Nagande, Muidube ndetse n’Ibirwa bya Vamuzi, Quefuque na Metundo.

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yashimye ubutwari bwaranze ingabo z’u Rwanda.

Yagize ati “Abenegihugu barabashimira kubera ubutwari mwagaragaje mu kugarura amahoro mu gace ka Cabo Delgado. Ndashimira cyane kuko hari imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi. Ni icyitegererezo kuri Afurika yose.’’

Perezida Kagame ubwo yaherekezwaga na mugenzi we wa Mozambique asoje uruzinduko rwe

Amwe mu mafoto y’ibikorwa byaranze uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu muri Mozambique

Perezida Kagame yashimiye ingabo z'u Rwanda ubwitange zagaragaje mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado
Perezida Kagame yavuze ko nubwo urugamba rw'amasasu muri Cabo Delgado rusa nk'urwarangiye, hakiri urundi rwo kurinda umutekano muri ako gace no kukubaka bundi bushya
Perezida Kagame yavuze ko ibyihebe byatsinzwe muri Mozambique bigihari, ko ari ngombwa gukomeza kubaka ubushobozi no kurinda ngo bitazagaruka
Ubwo Perezida Kagame yageraga mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba, aherekejwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi
Perezida Kagame yanyuzwe n'akazi kakozwe, gusa avuga ko hakiri byinshi byo gukora
Perezida Kagame yashimye uburyo ingabo z'u Rwanda zujuje neza inshingano zahawe zifatanyije n'iza Mozambique
Uru rugamba runagirwamo uruhare n'ingabo za Mozambique
Perezida Kagame aha icyubahiro ingabo z'u Rwanda zoherejwe kurwanya iterabwoba muri Mozambique
Perezida Kagame yashimye mugenzi we wamutumiye muri Mozambique
Uretse ingabo, hari n'abapolisi b'u Rwanda boherejwe muri Mozambique guhashya ibyihebe byari byarahayogoje
Ingabo n'abapolisi 1000 ni bo bari muri Mozambique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .