Perezida Kagame yasoje uruzinduko muri Angola, agaragaza isano y’ibihugu byombi mu kwita ku baturage

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Werurwe 2019 saa 04:16
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda na Angola byombi ari ibihugu bihuriye ku gushakisha icyateza imbere imibereho myiza y’abaturage babyo.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro na mugenzi we João Lourenço bagiranye n’abanyamakuru i Luanda muri Angola ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Gatatu.

Nkuko bigaragara kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho.

Ati “Hari ibintu byinshi ibihugu byacu bihuriyeho haba mu mateka, umuco n’intekerezo. Twembi ikituraje ishinga ni iterambere ry’abaturage bacu no gukora igishoboka cyose ngo babeho neza.”

Yavuze ko u Rwanda na Angola byagera kuri byinshi bikomeje gushimangira ubwo bufatanye cyane cyane binyuze mu ishoramari.

Ati “Mu mubano w’u Rwanda na Angola, twarebye ku nzego twagiranamo ubufatanye tukigiranaho. Nta mupaka uri ku byo dushobora gukorera hamwe ndetse n’ibyo buri umwe yakungukira ku wundi.”

Perezida Kagame yashimye urugwiro abanya-Angola bamwakiranye we n’itsinda ryari rimuherekeje.

U Rwanda na Angola bisanganywe umubano by’umwihariko mu ngeri zirimo ibijyanye n’ingendo zo mu kirere, umutekano, ubutabera, imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, ikoranabuhanga n’imiyoborere.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’aho muri Gashyantare uyu mwaka, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha bibangamira ituze ry’abaturage babyo.

Ni mu gihe kandi muri Kamena umwaka ushize Angola yatangaje ko bitewe n’umubano w’indashyikirwa ifitanye n’u Rwanda, abaturage barwo batazongera gusabwa viza y’umukerarugendo kugira ngo binjire ku butaka bwayo.

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Angola ku bw'urugwiro yakiranywe
Abakuru b'ibihugu byombi bagaragaje ko bahuriye ku kintu kimwe mu bijyanye no guteza imbere abaturage
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Angola byagera kuri byinshi bikomeje gushimangira ubufatanye
Perezida Kagame yaganiriye n'Abanyamakuru mu Murwa Mukuru wa Angola, Luanda
Perezida wa Angola, João Lourenço, avuga ku mubano w'igihugu cye n'u Rwanda

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza