00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasoje umwaka ashyira umucyo ku kibazo cya RDC, anenga amahanga akwiza ibihuha ku Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 31 Ukuboza 2022 saa 10:32
Yasuwe :

Perezida Kagame yanenze Umuryango Mpuzamahanga udahwema gukwiza ibihuha, ukikoreza u Rwanda umugogoro w’ibibazo bikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; avuga ko igihugu kirambiwe uburyarya bw’amahanga.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo risoza umwaka wa 2022 yagejeje ku Banyarwanda. Yabashimiye umusanzu batanze mu bikorwa by’iterambere igihugu cyagezeho.

Ati “Ndagira ngo nshimire Abanyarwanda twese kubera kwihangana no kudatezuka twagaragaje muri uyu mwaka urangiye. Twashoboye gukemura ibibazo biremereye harimo n’icyorezo cya Covid-19, twatangije icyiciro cya kabiri cy’Ikigega Nzahurabukungu cyashyirweho mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za Covid-19 none ubukungu bw’igihugu cyacu bwarazamutse cyane cyane mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka."

Umukuru w’Igihugu yashimiye Abanyarwanda ku ruhare rwabo mu itegurwa ry’Inama ya CHOGM u Rwanda rwakiriye hamwe n’ibindi bikorwa byagenze neza.

Yavuze ko mu 2023, hazaba hasigaye umwaka umwe ngo gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi irangire. Iyi gahunda yatangiranye na manda ye ya Gatatu mu 2017.

Ati “Biradusaba kudatezuka n’imbaraga kugira ngo tugere ku ntego twihaye. Umubano hagati y’igihugu cyacu n’ibindi byo mu karere ni mwiza kandi tumaze kugera ku bindi byinshi byiza ariko havutse n’ibindi bibazo bisaba ko tubikurikirana cyane cyane ibijyanye n’umutekano mu baturanyi bacu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Yavuze ko yizeye ko umwaka wa 2023 uzaba uw’amahoro mu karere, kugira ngo iterambere rigerweho.

Yashimye gahunda z’akarere zigamije gukemura ibibazo by’umutekano muke muri RDC, zirimo iyobowe na Perezida wa Angola, uw’u Burundi ndetse na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya.

Mu gihe imyitwarire y’Umuryango Mpuzamahanga muri iki kibazo idahindutse, Perezida Kagame yavuze ko atabona ko hari umusaruro izi gahunda zizatanga.

Ati “Birababaje kuba Umuryango Mpuzamahanga wemeza ko ushyigikira ibikorwa by’amahoro, hanyuma bikarangira ugize uruhare mu bikorwa bitesha agaciro gahunda zashyizweho n’akarere.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri RDC, Monusco, avuga ko zimaze gutangwaho miliyari nyinshi z’amadolari mu gihe kirenga imyaka irenga 20 ariko nta musaruro utanga.

Ati “Nyuma yo gushora miliyari nyinshi z’amadolari ku bikorwa byo kugarura amahoro mu myaka irenga 20, umutekano mu Burasirazuba bwa RDC uri habi kurusha ikindi gihe.”

“Kugira ngo uku gutsindwa gushakirwe igisobanuro, bamwe mu muryango mpuzamahanga bashinja u Rwanda kabone nubwo babizi neza ko uruhare rwa nyarwo ari urwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’abandi bo hanze banze gukemura ikibazo bahereye mu mizi.”

Perezida Kagame yavuze ko gushinja u Rwanda ari ikinyoma cyambaye ubusa, gikwirakwizwa n’ababa barengera inyungu zabo, bagakora ibishoboka byose ngo banezeze Guverinoma ya Congo, ku buryo iyo mikorere yabo irangira igize ingaruka ku baturage aho kubarengera.

Umukuru w’Igihugu yagarutse kuri Raporo y’Impuguke za Loni yagaragaje imikoranire hagati y’Ingabo za Congo n’indi mitwe yitwaje intwaro ndetse n’imvugo zibiba urwango zikomeje gufata urwango, ariko byose bikaba birenzwa ingohe.

Ati “Birirengagizwa nk’aho nta ngaruka byagira. Iyi myitwarire iteye inkeke gusa ntabwo itunguranye. Bijyanye n’ibyo Abanyarwanda bazi kandi babonye mu karere kacu mu myaka ya 1990. Turambiwe ubu buryarya. Igihe kirageze ngo ibikorwa byo gutesha agaciro u Rwanda bihagarare.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rubangamiwe no kuba FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ifatanya n’Ingabo za Leta ya Congo, hanyuma ikagaba ibitero ku Rwanda.

Ati “Nta gihugu na kimwe gishobora kwemera ibi, u Rwanda ntiruzigera rubyemera nk’ibintu bisanzwe, ruzahora iteka rusubiza kuko umutekano wacu ari ingenzi.”

Yagarutse kandi ku mitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri RDC irenga 100 irimo FDLR, iteza umutekano muke ku basivile bo muri Congo no mu Rwanda, kandi ko impamvu iki kibazo kitarangira, ari uko Leta ya Congo yo ubwayo idafite ubushake bwo gusigasira umutekano ku butaka bwayo.

Ati “Ese u Rwanda rukwiriye kwirengera imikorere idahwitse y’iki gihugu?”

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rurambiwe guhora rugerekwaho amakosa mu bibazo bya RDC kandi nta ruhare rubifitemo

Yavuze ku kibazo cy’impunzi zo muri Congo ziri mu Rwanda

Mu Rwanda habarirwa impunzi zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirenga ibihumbi 70 zihamaze imyaka myinshi, zarabujiwe uburenganzira n’igihugu cyazo bwo kuba zataha.

Perezida Kagame yavuze ko bahunze ubwicanyi n’itotezwa bakorerwaga, bituma bajya mu bihugu bitandukanye byo mu karere.

Ati “Kandi impunzi nshya ziracyaza n’ubu. Kandi umuryango mpuzamahanga witwara nk’aho aba bantu batabaho cyangwa se ko batazi icyabateye kuba impunzi mbere na mbere. Wagira ngo gahunda ni ukuguma mu Rwanda, ibintu bikwiza ikinyoma cy’uko ngo ari Abanyarwanda bakwiriye kwirukanwa.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikibazo cy’izi mpunzi ari “mpuzamahanga, kandi gikeneye igisubizo mpuzamahanga”.

Yasabye ko hashyirwaho uburyo bwemerera izi mpunzi gutaha kandi ko u Rwanda rutazigera na rimwe ruzibuza gutaha mu gihugu cyazo “mu buryo ubwo aribwo bwose zifuza”.

Yagarutse no ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi, avuga ko Guverinoma y’u Burundi iri gukora ibishoboka byose ngo icyure abaturage bayo bahungiye mu Rwanda kandi ko ari ikintu cyiza cyo gukora.

Ati “Bigaragaza ko iki kibazo gishobora gukemuka mu gihe hari ubushake bwa politiki.”

Perezida Kagame yijeje abanyarwanda ko umwaka utaha wa 2023 uzagenda neza, ko umutekano w’igihugu uzaba nta makemwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .