Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu Rukiko rw’Ubujurire n’urw’Ubucuruzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Mata 2021 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yakoze impinduka mu nzego z’ubutabera, ashyira mu myanya abantu batatu bari basanzwe mu rwego rw’inkiko mu Rwanda aho nka Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda yagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga avuye ku buyobozi bw’Urukiko rw’Ubujurire.

Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda yari asanzwe ari Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, yari yararahiriye izi nshingano mu 2018. Ubu yagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga. Mu miterere y’imyanya yo mu nzego z’ubutabera, uri ku mwanya avuyeho n’uwo yagiyeho bose baba bari ku rwego rumwe.

Undi wahawe izindi nshingano ni François Régis Rukundakuvuga wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire. Uyu mugabo yigeze kumara igihe kinini ari Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko ava kuri uwo mwanya agirwa Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.

Clotilde Mukamurera we yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ubucuruzi ndetse yari amaze igihe akora muri uru rukiko nk’umucamanza.

Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda yagizwe Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga avuye ku buyobozi bw’Urukiko rw’Ubujurire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .