00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo Dr. Kalinda na Dr. Kayitesi wayoboye RGB

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 23 September 2024 saa 03:50
Yasuwe :

Kuri uyu wa 23 Nzeri 2024, Perezida Kagame Paul yashyizeho abasenateri bane, ari bo Dr. François Xavier Kalinda, wari usanzwe ari Perezida wa Sena, Dr. Usta Kayitesi wayoboye RGB, Nyirahabimana Solina wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera na Bibiane Gahamanyi Mbaye.

Aba bashyizweho nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangarije mu buryo ntakuka Abasenateri 12 batorewe kwinjira muri Sena y’u Rwanda batowe mu nzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage na babiri batowe mu mashuri makuru na kaminuza bya leta n’ibyigenga, ndetse Ihuriro ry’imitwe ya Politike yemewe naryo ritangaje babiri batorewe kujya muri Sena.

Dr. François Xavier Kalinda

Dr. François Xavier Kalinda yinjiye muri Sena muri Mutarama 2023 ndetse ahita atorerwa kuyiyobora, asimbuye Dr. Iyamuremye wari uherutse kwegura.

Dr François Xavier yavukiye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe. Afite impamyabushobozi y’ikirenga, PhD, mu by’amategeko y’ubucuruzi, yakuye muri Strasbourg mu Bufaransa.

Icyiciro cya mbere n’icya kabiri, yabyize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda naho Master’s yayikuye muri Kaminuza ya Ottawa muri Canada.

Mu 2015 Kalinda yatorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, asimbuye Depite Céléstin Kabahizi weguye.

Uyu mugabo kandi yari umwe mu bagize urwego rwa Kaminuza rushinzwe imyigire n’imyigishirize. Mu mirimo ye, yakunze kwigisha, aho yamaze imyaka myinshi ari umurezi muri Kaminuza y’u Rwanda, yanagiye abera umuyobozi mu ishami ry’amategeko.

Dr François Xavier Kalinda yongeye kugirwa Umusenateri

Dr. Kayitesi Usta

Dr. Kayitesi Usta yabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kanama 2024 asimbuwe na Dr. Doris Uwicyeza Picard. Mbere yo kujya muri izo nshingano, Dr. Kayitesi yari Umuyobozi Mukuru wungirije w’urwo rwego.

Dr. Usta Kayitesi afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko. Yabaye umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, NUR, aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange, CASS, ari naho yakoraga.

Yari umwe mu bakomiseri barindwi bari bagize Komisiyo Ishinzwe gufasha Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga nk’uko byari byasabwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 9 Nzeri 2015. Icyo gihe Visi Perezida w’iyo Komisiyo.

Dr. Usta Kayitesi wayoboye RGB yagizwe Umusenateri

Amb. Nyirahabimana Solina

Amb. Nyirahabimana Solina yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri manda ya Guverinoma ishize, gusa ntiyagarutse mu nshingano muri manda nshya kuko uwo mwanya wavuweho.

Amb. Nyirahabimana yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bumenyi bw’imibereho y’abantu.

Nyuma yaho, yakoze nk’umwunganizi mu by’amategeko. Yabaye ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi ndetse n’uhagarariye u Rwanda mu buryo buhoraho mu biro by’Umuryango w’Abibumbye biherereye i Geneve kugeza mu mwaka wa 2013. Nyuma yaho, yagize imyanya itandukanye muri Guverinoma, nk’aho mu Ukwakira 2018 yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ari ho yavuye ajya muri Minijust.

Nyirahabimana Solina wamaze igihe muri Guverinoma yagizwe Umusenateri

Bibiane Gahamanyi Mbaye

Bibiane Mbaye Gahamanyi ni impirimbanyi y’Uburenganzira bwa Muntu, akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Senegal. Avuga neza Igifaransa, Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili, kandi afite ubumenyi n’ubunararibonye bwimbitse mu bibazo bitandukanye byerekeye Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere.

By’umwihariko, Bibiane Mbaye yagize uruhare mu mategeko menshi mpuzamahanga arimo ajyanye n’uburenganzira bwa muntu mpuzamahanga, amasezerano mpuzamahanga y’ubucuruzi, ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira bubyerekeye (SRHR), uburinganire, ubufatanye mpuzamahanga n’iterambere, yakoranye n’imiryango itegamiye kuri leta, hamwe n’abafatanyabikorwa mu ishyirwaho n’ishyirwa mu bikorwa rya politiki zitandukanye.

Yabaye kandi Umuhuzabikorwa wa politiki muri ActionAid International muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo Hagati, yanakoranye na Enda Tiers Monde i Dakar ndetse n’Ikigo Nyafurika gishinzwe kwiga ku burenganzira bwa muntu i Banjul.

Bibiane Gahamanyi Mbaye yagizwe Umusenateri

Aba basenateri bane bashyizweho na Perezida baje basanga abandi bane mu bashyirwaho na Perezida basigaje manda umwaka umwe kuri manda yabo ari bo Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Twahirwa André na Kanziza Epiphanie, bose hamwe bakaba umunani nk’uko biteganywa n’amategeko.

Aba kandi biyongera ku baherutse gutsinda amatora mu byiciro bitandukanye barimo abatowe mu Ntara y’Amajyaruguru ari bo Dr. Nyinawamwiza Laetitia wagize amajwi 73.00% na Rugira Amandin wagize 62.61%.

Mu Majyepfo hatowe Umuhire Adrie agira amajwi 70,42%, Uwera Pélagie n’amajwi 62.91% na Cyitatire Sosthene wagize 61,74%.

Mu Burasirazuba hatowe Bideri John Bonds wagize amajwi 80,46%, Nsengiyumva Fulgence agira 68,53% na Mukabaramba Alvera wagize 76,40%.

Mu Burengerazuba hatowe Havugimana Emmanuel n’amajwi, 69,45%, Mureshyankwano Marie Rose 74,67%, Niyomugabo Cyprien wagize amajwi 67,88%.

Mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatowe Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda wagize amajwi 55,26%.

Ni mu gihe hatangajwe ko Telesphore Ngarambe na Uwimbabazi Penine ari bo batsinze amatora y’Abasenateri by’Agateganyo bahagarariye amashuri makuru na Kaminuza ya leta n’ayigenga.

Hari kandi Mukabalisa Donatille na Murangwa Ndangiza Hadija batowe n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politike yemewe.

Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .