Perezida Kagame yashyize indabo ku Gicumbi cy’Intwari (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 1 Gashyantare 2020 saa 01:52
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yayoboye umuhango wo gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari kiruhukiyemo imibiri n’ibimenyetso by’intwari zitangiye igihugu, wabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Umukuru w’Igihugu yayoboye iki gikorwa aherekejwe n’abandi bayobozi bakuru mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta n’izishinzwe umutekano.

Barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard; Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin; Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille; Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira; Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence n’abandi.

Uyu muhango watangiye haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu, yakurikiwe no kunamira intwari zitangiye igihugu. Abayobozi bakuru bifatanyije n’imiryango y’Intwari z’Igihugu gushyira indabo ku mva n’ibimenyetso by’intwari.

Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari, hibukwa ibikorwa by’indashyikirwa byaranze abantu batandukanye kugeza n’ubwo bamwe bahara ubuzima bwabo bitangira igihugu n’abagituye.

Mu kuwizihiza ku rwego rw’imidugudu, Abanyarwanda bagejejweho ubutumwa ahanini bubibinjiza mu buzima bwo gukora gitwari mu buryo buri mu mujyo umwe n’uw’izo baba bazirikana.

Muri uyu mwaka, ku nshuro ya 26 wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti ‘‘Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Nkusi Deo, yavuze ko agaciro k’igihugu ari abagituye kandi bagomba kugikunda.

Yagize ati “Ubutwari tugezemo ni ubwo kubaka igihugu, kubaka iterambere ejo heza h’igihugu cyacu. Kera ubutwari bwakunze kureberwa mu bikorwa bya gisirikare n’uyu munsi ntibyabura, kuko umutekano ni ikintu cy’ibanze kugira ngo byose bishoboke dukwiye kuburebera mu bikorwa.”

Yasabye urubyiruko by’umwihariko gukunda umurimo rukora ibintu byiza kandi by’intangarugero.

Ati “Abantu turavuka tugakura tugakora tukagerageza guteza igihugu imbere, ariko tukanasaza, igihugu ntigisaza rero. Abantu bagenda bahereza inkoni ababakurikira kugira ngo iterambere rikomeze ntirihagarara. Urubyiruko uyu mwaka twarushyizeho ingufu zose zishoboka niko bizahora kuko igihugu cy’ejo ni rwo twifuzaga ko za ndangagaciro dukura mu muco Nyarwanda bazisigaragana.’’

Nkusi yavuze ko ibanga ry’iterambere riri mu gukorera hamwe kuko aribyo bibageza ku bintu by’agatangaza.

Umunsi w’Intwari wabanjirijwe n’icyumweru cy’Ubutwari cyatangiye ku wa 24 Mutarama 2020 gisozwe ku wa 31 uku kwezi. Cyaranzwe n’imikino itandukanye n’ibiganiro byabereye mu bigo bya Leta, ibyigenga no muri za kaminuza n’amashuri makuru.

CHENO kandi yavuze ko urutonde rw’abazongerwa ku ntwari z’u Rwanda rumaze kumenyekana ndetse rushobora gushyirwa ahagaragara bidatinze.

Kuva mu myaka itatu ishize hakozwe ubushakashatsi bwasize hatanzwe abantu 76 bazavamo abagirwa intwari n’abazahabwa impeta z’ishimwe.

Izo mpeta zamaze no gutumizwa ziri mu byiciro birindwi zizambikwa abagaragaje ibikorwa by’ubutwari bijyanye n’ubwitange bushobora no gutwara ubuzima bwabo; ibyo gutsura umubano w’u Rwanda n’amahanga; kurwanya ibinyoma; guteza imbere umuco no kuba indashyikirwa mu kunoza umurimo uteza imbere igihugu.

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi igizwe n’Umusirikare utazwi na General Major Fred Gisa Rwigema; Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’Inyange. Icyiciro cya gatatu n’Ingenzi ariko nta ntwari n’imwe irashyirwamo.

Perezida Kagame yayoboye umuhango wo gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari i Remera mu Karere ka Gasabo
Yari agaragiwe n'abayobozi batandukanye mu nzego za leta
Perezida Kagame yunamiye intwari zitangiye igihugu
Umukuru w'Igihugu yanashyize indabo ku mva ziri ku Gicumbi cy’Intwari
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin (iburyo) na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, mu bitabiriye uyu muhango
Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira
Uhereye ibumoso: Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Nkusi Deo
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille
Perezida Kagame aganira na Perezida w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe (CHENO), Dr Habumuremyi Pierre Damien n'abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira; uw’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard
Perezida Kagame aganira na Dr Habumuremyi Pierre Damien ku munsi wizihijweho Umunsi w'Intwari zitangiye igihugu
General Major Fred Gisa Rwigema ari mu cyiciro cy'Intwari z'Imanzi
Abagize umuryango wa Gisa Fred Rwigema bashyira indabo ku mva ye
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary yitabiriye uyu muhango ari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ayoboye, Bamporiki Edouard
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso
Igicumbi cy'Intwari cyubatse hafi y'inyubako yagenewe imyidagaduro ya Kigali Arena

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .