00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashyize abayobozi batandukanye mu myanya muri Perezidansi, Sena na RDB

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 September 2024 saa 08:18
Yasuwe :

Perezida Kagame yashyize abayobozi batandukanye mu myanya, barimo Frank Gatera wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika, Dr. Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Sena na Murerwa Irene wagizwe Umuyobozi Mukuru ushizwe ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Itangazo rishyiraho aba bayobozi ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2024.

Mu bandi bahawe inshingano harimo Michelle Byusa wagizwe Umunyamabanga uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Irene Murerwa wagizwe Umuyobozi Mukuru ushizwe ubukerarugendo muri RDB. Uyu mwanya yawusimbuyeho Michaella Rugwizangoga.

Undi wahawe umwanya ni Jules Ndenga wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ndege, Eva Nishimwe wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa sosiyete ishinzwe imirimo rusange ku kibuga cy’indege (RAC).

Isabelle Mugwaneza we yagizwe Umujyanama wihariye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Marie Mediatrice Umubyeyi agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC). Brave Ngabo we yagizwe Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .