Ni isoko ryitezweho kuzazamura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ku gipimo cya 53% kugeza mu 2022, hakavanwaho imisoro itari ngombwa ku buryo byarema isoko rusange rihuriza hamwe abaturage miliyari 1.2 bagize uyu mugabane, rifite umusaruro mbumbe wa miliyari 2500 $.
Mu Nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, ikoraniye muri Niger, Perezida w’icyo gihugu Mahamadou Issoufou, yabwiye bagenzi be ko ari ibyishimo kuba ibihugu bya Afurika bigeze ku rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano yasinyiwe i Kigali n’ibihugu 44 muri Werurwe 2018.
Kugeza uyu munsi amaze gusinywa n’ibihugu 54 muri 55 bigize umuryango nyuma yo kwiyongeraho Benin na Nigeria, ibintu byayongereye imbaraga cyane kubera ko Nigeria ivuze byinshi kuri uyu mugabane nk’igihugu gifite hafi miliyoni 200 z’abaturage.
Mu bihugu byasinye aya mazezerano, 25 byamaze kuyemeza burundu, birenga ibihugu 22 byateganywaga ngo amasezerano atangire gushyirwa mu bikorwa.
Perezida Issoufou ati “Uku gutangira gushyirwa mu bikorwa kwa AfCFTA ni ko kwihuse kurusha andi masezerano yabayeho mu muryango wacu, ibyo bikerekana inyungu abaturage bacu babona muri ubu bucuruzi hagato y’ibihugu bigize umugabane wacu.”
Yavuze ko ariko aya masezerano azabasha kugera ku ntego umunsi ibihugu bizaba byemeranyije ku rujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi n’uburyo bwo gukemura amakimbirane aho avutse mu bucuruzi.
Perezida Paul Kagame yabanje gushimira Perezida Mahamadou Issoufou watanze umusanzu mu kuba kuri uyu munsi ibihugu bigeze ku cyiciro cyo gushyira mu bikorwa aya masezerano.
Ati “Ndashimira Perezida Issoufou kuri raporo isobanutse yatugejejeho. U Rwanda ruremeranya n’imyanzuro yayo. Twemeranya by’umwihariko ku ngingo ebyiri. Iya mbere ni uko dukwiye kwita ku bacuruzi bato n’abaciriritse bakora ibikorwa byambukiranya imipaka, mu gutuma ubucuruzi buborohera. Icya kabiri, ni umwanzuro wo gutangira gucuruza binyuze muri AfCFTA ku wa 1 Nyakanga 2020.”
Perezida Kagame kandi yashyigikiye ko Ghana yahabwa icyicaro cy’ubunyamabanga bwa AfCFTA, asaba ko hihutishwa ibiganiro biganisha itangira ryuzuye ry’aya masezerano.
Bimwe mu bigomba kuganirwaho ndetse bikemeranywaho mbere y’itangira ry’aya masezerano harimo ikurwaho ry’imisoro imwe n’imwe no kwemeza urujya n’uruza rw’ubucuruzi hamwe n’uburyo buhuriweho kandi buhendutse bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga.
















TANGA IGITEKEREZO