Perezida Kagame yashyigikiye kandidatire ya Moussa Faki ku buyobozi bwa AU na Dr Ngozi muri WTO

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yashigikiye kandidatire ya Moussa Faki Mahamat muri manda ya kabiri nk’umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), n’iya Ngozi Okonjo-Iweala ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’Ubucuruzi, WTO.

Perezida Kagame yabitangarije mu nama mpuzabikorwa ya AU n’abakurikye imiryango y’uturere muri Afurika, yayobowe na Perezida w’uyu muryango, Cyril Ramaphosa kuri uyu wa Kane, mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Agana ku musozo w’imbwirwaruhame ye, Perezida Kagame yagize ati “Ndifuza kwifatanya na Perezida wa Chad, umuvandimwe Perezida Déby, mu gushyigikira Moussa Faki, wagarutse nk’umukandida ku kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe."

"Nifatanyije kandi n’abandi mu gushyigikira Dr Ngozi nk’umukandida ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi.”

Mahamat wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Chad yatorewe kuyobora Komisiyo ya AU muri Mutarama 2017, mu matora ku cyiciro cya nyuma yari ahatanyemo na Amina Mohamed wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Kenya.

Ni amatora yabereye i Addis Ababa muri Ethiopie, mu nama ya 28 y’Abakuru b’ibihugu bigize AU.

Ku wa 8 Ukwakira umunya-Nigeria, Ngozi Okonjo-Iweala, wahoze ari Minisitiri w’Imari, yatangajwe mu bakandida babiri ba nyuma bahabwa amahirwe yo kuyobora WTO, aho ahanganye na Yoo Myung-hee wo muri Korea y’Epfo.

Ngozi Okonjo-Iweala na we yageze kuri iki cyiciro ashyigikiweho n’ibihugu byinshi bya Afurika, ahigitse mugenzi we wo kuri uyu mugabane, Dr Amina Mohamed wo muri Kenya, ubu ni Minisitiri wa Siporo, Umuco n’Umurage.

Urugendo rwa nyuma rwo gushaka ugomba gusimbura umunya-Bresil Roberto Azevêdo ku buyobozi bwa WTO, rwatangiye ku wa 19 Ukwakira rukazageza ku wa 28 Ukwakira 2020.

Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yashimiye Perezida Ramaphosa urimo gusoza manda ye nka Perezida wa AU, wayoboye uyu muryango mu bihe bikomeye bya Coronavirus, mu bufatanye na Komisiyo ya AU iyobowe na Moussa Faki Mahamat, aho “barushijeho gushimangira umwanya wa Afurika ku rwego rw’Isi.”

Yashimangiye ko inzego zitakomeza gukora uko byahoze, ko hakenewe kubaka umubano uhamye hagati ya Afurika n’ibindi bice byaba u Burayi, Aziya, u Bushinwa, u Burusiya n’ibindi bice, bigatangirira ku rwego rw’akarere bikagera ku mugabane wose muri rusange.

Perezida Kagame na Moussa Faki Mahamat uhatanira gukomeza kuyobora Komisiyo ya AU
Ngozi Okonjo-Iweala ahabwa amahirwe yo kuyobora WTO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .