Perezida Kagame yashimye uruhare rw’abagore mu iterambere ry’igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Werurwe 2020 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yashimye umusanzu w’abagore mu iterambere ry’igihugu, mu gihe bizihiza Umunsi Mpuzamahanga wabahariwe.

Uyu munsi wizihizwa buri wa 8 Werurwe, aho muri uyu mwaka mu Rwanda wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Umugore ku ruhembe mu iterambere.”

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Iyo umugore yungutse, twese twunguka nk’igihugu. Nta terambere nyaryo rishoboka hatabayeho uburinganire. Mwarakoze ku ruhare rukwiye mugira mu iterambere ry’u Rwanda. Umunsi mpuzamahanga mwiza w’abagore kuri bashiki bacu, ababyeyi n’abakobwa bacu mu Rwanda no hirya no hino ku Isi.”

Perezida Kagame ashimwa kuba mu miyoborere yarahaye umwanya abagore mu nzego zose, ku buryo magingo aya muri Guverinoma y’u Rwanda igizwe n’abantu 32, harimo abagore 17 bingana na 53%. Abagore mu Nteko Ishinga amategeko ni 61%, kandi bafite ubwiganze mu zindi nzego.

Mu mwaka wa 2016 nibwo Perezida Kagame yashimiwe uruhare rwe mu guteza imbere abagore mu Rwanda bakagera no mu nzego zifata ibyemezo kandi bashoboye no kwibeshaho bitandukanye n’uko mbere byari bimeze aho bahezwaga mu bikorwa bimwe.

Ni igihembo yahawe n’Ihuriro Nyafurika riharanira Iterambere ry’Abagore, African Women Movements, mu gikorwa ‘Gender Champions Award’ cyo guhemba abagize uruhare mu kwimakaza ihame ry’uburinganire muri Afurika.

U Rwanda rumaze kuba indashyikirwa ku Isi mu guteza imbere uburinganire. Raporo Mpuzamahanga ku buringanire ‘The Global Gender Gap Index’ y’umwaka wa 2020, igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa cyenda ku Isi, rukagira amajwi 79.1%.

Ibihugu biza imbere mu kuziba icyuho mu buringanire ni Iceland, umwanya yajeho ku nshuro ya 11 yikurikiranya. Hakurikiraho Norvège (84.2%), Finlande (83.2%) Suède (82.0%), Nicaragua (80.4%), Nouvelle Zélande (79.9%), Irlande (79.8%), Espagne (79.5%), u Rwanda (79.1%) n’u Budage (78.7%).

Perezida Kagame na Madamu ubwo bari mu mwiherero uheruka w'abayobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .