Perezida Kagame yashimye umuryango we umufasha kubaho atuje

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 24 Ukwakira 2019 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, maze ashimira abantu bose bamwifurije isabukuru y’amavuko, by’umwihariko umuryango we, avuga ko umufasha kubaho mu mutuzo ku buryo akora inshingano ze neza.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Umukuru w’Igihugu yizihije isabukuru y’imyaka 62 y’amavuko. Ni umunsi abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kimwe n’abandi bashima imiyoborere ya Perezida Kagame bafashe kugira ngo bamwifurize ibyiza banamushimira ku byo amaze kugeza ku gihugu.

Umukuru w’Igihugu ashimirwa byinshi by’umwihariko ubwitange yagaragaje kuva mu buto bwe ubwo yemeraga guhara amashuri ye, agafata inzira yo kujya kubohora igihugu cyari mu maboko y’ubutegetsi bubi bwakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yasize abarenga miliyoni imwe bishwe, ikaza guhagarikwa n’ingabo zari ziyobowe na Paul Kagame.

Nyuma yo guhagarika Jenoside kandi, ashimirwa ko yanayoboye urugamba ruganisha ku nzira y’iterambere aho kuri ubu u Rwanda ruri mu bihugu ntangarugero ku Isi mu ngeri zinyuranye, n’abaturage barwo babayeho bafite icyizere cy’ejo hazaza kurusha uko byari bimeze mbere.

Perezida Kagame yizihije iyi sabukuru ari mu Mujyi wa Sochi mu Burusiya aho yitabiriye inama ya mbere yiga ku mikoranire y’umugabane wa Afurika n’u Burusiya.

Abantu benshi bamwifurije isabukuru bifashishije imbuga nkoranyambaga, abandi barimo na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin bayimwifuriza imbonankubone.

Nyuma na we yifashishije Twitter ye, ashimira bamwe ku giti cyabo, arangije avuga ko n’abo atabonye umwanya wo gushimira byihariye anezezwa n’ubutumwa bamugeneye.

Ati “Mbere y’uko uyu munsi wo ku wa 23 Ukwakira urangira aho ndi i Sochi mu Burusiya, reka mbwire mwese nti mwakoze ku bw’ubutumwa bunyifuriza isabukuru nziza. Mwakoze cyane. Hari abo nasubije ku giti cyabo… ku bo ntabashije kubikora… murabyumva, ndabashimira cyane.”

Perezida Kagame mu butumwa bushimira abamwifurije isabukuru nziza, yanditse by’umwihariko ku bwa Ange Kagame, umukobwa we wamushimiye uburyo muri byinshi aba afite gukora atajya aburira umwanya umuryango.

Ati “Uba ufite byinshi imbere yawe, ariko uri umugabo w’umuryango mbere ya byose. Warakoze ku bwo kuduha umwanya. Isabukuru nziza Papa, ndagukunda.”

Perezida Kagame yasubije ubutumwa bwe avuga ku buryo umuryango we umufasha muri byose, ugatuma abaho atuje, yitsa cyane kuri Madamu Jeannette Kagame uwitaho byihariye.

Ati “Amagambo ntabwo ashobora gusobanura ugushima kwanjye kuri wowe, kuri mama wawe (ukora buri kimwe cyose nshimirwa kijyanye n’umuryango) hamwe n’abahungu batatu birumvikana. Mwese mutuma mba mu mutuzo umbashisha gukora neza inshingano zanjye.”

Perezida Kagame yakunze kuvuga ko nubwo aba afite akazi kenshi, atajya aburira umwanya umuryango we, ndetse ko hari igihe yigeze kwiyemeza ko azajya ataha saa mbili z’umugoroba kugira ngo adasanga abana be basinziye ntabashe kubavugisha.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yatanze ku wa 6 Werurwe 2019 muri Afurika y’Epfo, aho yari yitabiriye inama ngarukamwaka y’Umuryango w’Abayobozi bakiri bato izwi nka ‘YPO EDGE’.

Ati “Mu 1995 umwana wanjye wa mbere yari afite imyaka ine, buri muntu mu gihugu yari ahuze, hahoragaho inama no kugenda ugasanga bifashe amasaha yose. Nageraga mu rugo bwije kandi nkagenda kare mu gitondo.”

Yavuze ko hari ubwo hashiraga icyumweru cyose ataramubona ariko ko hari igihe kimwe yafashe umwanzuro akiyemeza kujya amubonera umwanya uko bikwiye.

Ati “Umunsi umwe nari ndyamye nka saa kumi n’igice z’urukerera haza umuntu akomanga ku cyumba nari ndyamyemo, nahise ntekereza ko ari abashinzwe umutekano wanjye banzaniye amakuru mabi.”

“Ubwo nakinguraga nasanze ari umuhungu wanjye, avuga ati “Daddy, umaze iminsi uri he?” Ntabwo nafashe umwanya wo gusobanura byinshi, nageze aho amarira atemba ajya imbere aho kujya hanze, narimo ngerageza kumva icyarimo kuba.”

Yakomeje agira ati “Nahise nizeza umuhungu wanjye ko mu gihe cyose nzaba ndi mu murwa mukuru [Kigali], icyo nzaba ndimo nkora cyose, buri saa mbili z’umugoroba nzajya ndeka ibyo ndimo nkajya kumureba mbere y’uko ajya kuryama, nkabona gusubira mu kazi.”

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama kumenya guhuza ibyo bakora, umuryango n’inshuti, birinda ko hagira kimwe kiruta ikindi.

Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe [uheruka kurushinga]. Imfura yabo ni Ivan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, akurikirwa na Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Perezida Kagame ari kumwe n'umuryango we ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda mu 2017
Umukuru w'Igihugu yashimye Madamu Jeannette Kagame kubera uburyo yita ku muryango we
Ange Kagame yashimye umubyeyi we kuba abonera umwanya umuryango atirengagije inshingano nyinshi aba afite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza