00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimye Uhuru Kenyatta urimo gusoza manda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 28 July 2022 saa 07:20
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yashimye mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta, urimo kugera ku musozo wa manda ya kabiri y’imyaka itanu, ari nayo ya nyuma nk’Umukuru w’Igihugu.

Ni mu gihe Kenya iri mu myiteguro y’amatora yo gushaka umusimbura, byitezwe ko azava hagati ya Visi Perezida William Ruto na Raila Odinga, azaba ku wa 9 Kanama 2022.

Kuri uyu wa Kane Perezida Kagame na Kenyatta bitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma y’Ihuriro ry’Urwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere muri Afurika.

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio.

Hejuru y’ijambo yavugiye muri iyi nama, Perezida Kagame yagize ati "Reka kandi mfate uyu mwanya nshimire Perezida Uhuru Kenyatta urimo gusoza manda. Muvandimwe, warakoze ku mirimo wakoze, bitari muri Kenya gusa, ahubwo na Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Afurika muri rusange. Twiteze indi myaka myinshi y’ubufatanye butanga umusaruro."

Perezida Kagame na Kenyatta bakunze kugaragara nk’abayobozi bumvikana kandi b’inshuti.

Ku buyobozi bwe, u Rwanda na Kenya byakomeje kuba abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye.

Kenyatta yanagize uruhare mu gushaka ubwumvikane hagati y’u Rwanda na Uganda, aho ku wa 11 Werurwe 2019 yasuye ibihugu byombi, mu munsi umwe. Icyo gihe yaboneyeho no kwitabira Umwiherero wa 16 w’abayobozi.

Perezida Kagame yashimye Kenyatta ugeze ku musozo wa manda ye
Perezida Kenyatta ubwo yari i Gabiro mu 2019
Kenyatta yageze ahaberaga Umwiherero wa 16 w'abayobozi
Perezida Kagame na Kenyatta bakomeje kugaragaza ubucuti bukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .