00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimye intwari zasize umusingi u Rwanda rwubakiyeho

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Gashyantare 2023 saa 03:56
Yasuwe :

Perezida Kagame yavuze ko kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari ari umwanya wo kuzirikana Abanyarwanda basize umusingi wo kubakiraho u Rwanda rufite abaturage biyemeje kwigenera ejo hazaza hababereye.

Ni ubutumwa yageneye Abanyarwanda n’inshuti zabo kuri uyu wa 1 Gashyantare 2023, umunsi bazirikana, bakibuka, bakanizihiza Intwari z’u Rwanda

Kuri iyi nshuro ya 29 u Rwanda rwizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’.

Perezida Kagame abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko ari umunsi wo kuzirikana ababaye intwari bakitangira u Rwanda kuri ubu rukaba ari igihugu kibereye Abaturarwanda.

Ati “Uyu munsi, turizihiza ubutwari no gukunda igihugu by’Abanyarwanda badusigiye umusingi wo kubakiraho u Rwanda rufite abaturage biyemeje kwigenera ejo hazaza hababereye.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko uyu munsi ubaye mu gihe u Rwanda ruhanganye n’ibibazo bifite aho bihuriye n’akarere ruherereyemo ndetse n’isi muri rusange.

Ati “Uyu munsi uratwibutsa ubushobozi bwacu bwo guhagarara ku kuri, kurinda igihugu cyacu, no kubaka umurage w’iterambere ku badukomokaho n’ababakomokaho. Umunsi Mwiza w’Intwari!”

Hashize imyaka hafi 30 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari ibibazo by’umutekano muke n’intambara z’urudaca ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro yahagize indiri.

Ni ikibazo cyagize ingaruka ku karere ka Afurika y’Uburasirazuba u Rwanda ruherereyemo harimo n’ibihumbi by’impunzi z’Abanye-Congo babuze uko basubira iwabo mu mahoro ndetse no gusubiza inyuma ishoramari n’ubucuruzi mu karere.

Muri icyo gihugu, hashize iminsi Umutwe wa M23 uhanganye na Leta, FARDC kandi wigaruriye uduce twinshi twa Kivu y’Amajyaruguru. Ni imirwano ikomeje kugira ingaruka ku baturage bo muri icyo gihugu ndetse bamwe bakomeje guhungira mu Rwanda.

Ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo bikomeje kugira ingaruka nyinshi haba ku baturage b’icyo gihugu ndetse n’abaturanyi kuko byakomye mu nkokora ubuhahirane.

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo: Imanzi, Imena n’Ingenzi. Icyiciro cy’Imanzi ni cyo kiri hejuru kikaba kigizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa bidasanzwe birimo no guhara ubuzima mu rwego rwo kwitangira igihugu.

Icyiciro cy’Imena kigizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa by’intangarugero birimo kwitanga.

Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare kuva mu 1999 kuko mbere yaho mu 1994 kugeza mu 1998 wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n’umunsi wo gukunda igihugu.

Abahanga basobanura ko intwari ari umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho, kivamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro. Abikora mu bupfura n’ubwitange bihebuje, kandi akirinda ubugwari mu migirire ye ndetse ntagamburuzwe n’amananiza ayo ariyo yose.

Mu Rwanda, ubutwari bugaragarira mu bikorwa umuntu yakoze, akamaro byagize ndetse n’urugero byatanze muri sosiyete.

Igikorwa cy’ubutwari gishobora kugaragarira mu byiciro byose by’imibereho y’abantu n’iy’igihugu nko kugitabarira, kukirengera no kugiteza imbere mu bukungu, mu mibereho myiza, mu buyobozi bwiza, mu mibanire myiza, mu bumenyi n’ikoranabuhanga no mu byerekeye umutekano n’amahoro.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’Igihugu

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .