Kuri uyu wa Mbere Guverinoma y’u Rwanda yakiriye icyiciro cya mbere cya kontineri esheshatu zizwi nka ‘BionTainers’ zizifashishwa mu kubaka uruganda ruzajya rukora inkingo zifashisha ikoranabuhanga rya mRNA zirimo iza Covid-19, iza Malaria n’igituntu.
Perezida Kagame yishimiye iyi ntambwe yatewe, avuga ko uyu munsi ari intambwe y’amateka itewe kuko kontineri za mbere za BioNTech zageze mu Rwanda, mu gihe hashize imyaka itatu umuntu wa mbere mu Rwanda agaragayeho icyorezo cya Covid-19.
Yakomeje avuga ko ibi bizatuma bwa mbere muri Afurika hakorerwa inkingo za mRNA.
Perezida Kagame yashimiye ikipe y’abagize BioNTech, by’umwihariko Uğur Şahin, Özlem Türeci, Sierk Pötting n’abandi kubera ubu bufatanye ndetse n’abafatanyabikorwa bagize uruhare kugira ngo iyi ntambwe igerweho.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere kandi Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya BioNTech, Dr. Sierk Pötting, umuyobozi ushinzwe abakozi muri BioNTech, Dr. Thomas Gersdorf n’ Umuyobozi wa kENUP Foundation, Holm Keller.
Biteganyijwe ko uru ruganda biteganyijwe ko ruzatangira gukora mu mpera z’uyu mwaka wa 2023.
Ni uruganda ruzubakwa n’Ikigo Biopharmaceutical New Technologies (BioNTech), kizobereye mu gutanga ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora inkingo n’imiti. Muri iki gihe, iki kigo kizwi cyane ku rukingo rwa COVID-19 cyakoze gifatanyije na Pfizer.
U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika kigiye kugira uruganda nk’uru rw’inkingo n’imiti, rukoresha iryo koranabuhanga rigezweho.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko kugira ngo iyi ntambwe igerweho byose bikomoka ku miyoborere myiza n’ubufatanye hagati y’ibihugu nk’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa barwo.
Ati “Ikindi ni ubuyobozi butekereza uburyo dushobora […] nk’igihugu kiri ku mugabane ukoresha 99% by’inkingo zitumizwa hanze kandi umutwaro cyangwa ingaruka z’ibyorezo zikaba zibasira cyane uyu mugabane. Kuzana ibisubizo ku hari ibibazo, ni ibintu by’agaciro.”
Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko uru ruganda ruzafasha mu bijyanye no kwigisha abanyeshuri kugira ngo bazagire uruhare mu kuzana ibisubizo mu rwego rwo gukora inkingo n’imiti muri Afurika.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!