Perezida Kagame yashimye Ingabo n’Inzego z’Umutekano ku budashyikirwa bagaragaje mu 2018

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 25 Ukuboza 2018 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yifurije Ingabo z’Igihugu n’inzego z’umutekano Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2019, abasaba gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga mu kurinda igihugu n’abagituye.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu butumwa busoza umwaka wa 2018 yageneye Ingabo z’igihugu n’izindi nzego z’umutekano.

Perezida Kagame yashimye abashinzwe umutekano bakomeje kubahiriza inshingano zabo, mu bushobozi, ubunyamwuga n’icyizere bagirirwa n’abaturage.

Ati “Abanyarwanda baha agaciro ubwitange bwanyu bitari ukubungabunga umutekano wabo gusa ahubwo no mu kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’imibereho nk’ifatizo ry’amahoro arambye. Mu mwaka wa 2018, mwakomeje kugirirwa icyizere n’abanyarwanda.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje asaba abashinzwe umutekano kwigira ku bihe byashize, aho igihugu cyahuye n’imbogamizi ariko kikazirenga.

Ati “Nta kintu na kimwe kidashoboka mu gihe dufite imitekerereze mizima n’indangagaciro. Mu gihe gishize twahuye n’imbogamizi tubasha kuzirenga kandi tuzakomeza ubudacogora tugira uruhare mu guteza imbere u Rwanda. Ibi bisaba guhora muri maso.”

Yasabye ko intangiriro z’umwaka utaha ziba umwanya wo kureba ibyahungabanya umutekano w’igihugu kuko ariwo kintu cy’ingenzi ku bukungu n’iterambere byacyo.

Ati “Uko ni ko mwakomeza kugirirwa n’igihugu icyizere n’icyubahiro mufite kuva mu myaka myinshi ishize’.

Yagarutse kandi ku Ngabo n’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro hanze y’igihugu aho bakomeje kubera u Rwanda ba ambasaderi beza, abasaba gukomeza kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye by’Isi baherereyemo.

U Rwanda ruri mu bihugu bifite umubare munini w’abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ku Isi. Hari abari muri Sudani y’Epfo, Sudani na Centrafrique. Rufite kandi abapolisi barenga 1200 muri Haiti, Sudani y’Epfo, Sudani na Centrafrique.

Ingabo z’u Rwanda zigira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’igihugu birimo gahunda yiswe RDF Citizen Outreach Programme. Polisi y’Igihugu yo igira icyumweru ikora ibikorwa bifasha abaturage yise Police Week.

Ni igikorwa ngarukamwaka cyatangiye mu 2009, Ingabo z’u Rwanda zishaka gutanga umusanzu mu gukora ibikorwa biteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.

Nk’uyu mwaka, ibihumbi birenga 77 by’abaturage bo hirya no hino mu gihugu batishoboye bagezweho n’ubuvuzi bw’indwara zitandukanye zirimo iz’ubuhumekero, amenyo n’iz’amagufa.

RDF kandi yubatse inzu z’abatishoboye, amashuri n’ibindi bikorwa remezo.

Ku rundi ruhande, nko mu mwaka ushize Polisi y’Igihugu yafashije abaturage kugerwaho n’iterambere binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo gutanga imirasire y’izuba ku ngo zitari zifite amashanyarazi byose byatwaye asaga miliyoni 372 Frw.

Ni mu gihe kandi muri uyu mwaka, uru rwego rw’umutekano rwagize uruhare mu kugeza imirasire y’izuba ku ngo zirenga ibihumbi bitatu, hanubakwa ibiro by’imidugudu 30 mu gihugu muri gahunda yo kugira imidugudu itarangwamo icyaha.

Polisi y’Igihugu yakoresheje amafaranga agera kuri miliyoni mirongo itandatu mu bikorwa byo kuremera no kubakira inzu abatishoboye.

Uru rwego rwizewe n’abaturage, binerekanwa na Raporo zirimo iy’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (WEF), yagaragaje ko Polisi y’u Rwanda iza ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa 13 ku Isi.

Perezida Kagame yasoje ubutumwa bwe afata mu mugongo imiryango yabuze ababo bakoraga mu nzego z’umutekano ku mpamvu zitandukanye mu 2018.

Perezida Kagame yavuze ko Ingabo z'u Rwanda ntacyo zitageraho igihe imyumvire ari mizima
Ingabo z'u Rwanda zimaze kwiyubaka mu bushobozi n'ibikoresho
Ingabo z'u Rwanda zihorana umurava n'ubunyamwuga
U Rwanda rwohereza abasirikare kugarura umutekano aho wabuze kandi bigakorwa kinyamwuga
Uretse gucunga umutekano, Polisi y'u Rwanda igira n'uruhare mu guha abaturage ingufu zikomoka ku mirasire y'Izuba
RDF ifite abaganga b'inzobere ku ndwara zose
Kubera ubunyamwuga bubaranga, abasirikare b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro ntibasiba kwambikwa imidali
Umupolisi w'u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro
Ingabo z'u Rwanda mu gikorwa cyo gutera imiti yica imibu itera malaria
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba, mu gikorwa cyo gutera ibiti
Umupolisi w'u Rwanda yifatanyije n'abaturage mu gutera imiti yica imibu itera malaria
Uyu mudugudu wa Horezo wo mu Karere ka Muhanga wubatswe n'Ingabo z'u Rwanda
Umudugudu wa Horezo ufite ibyangombwa nkenerwa birimo n'ishuri, watashywe ku munsi wo Kwibohora
Uyu mudugudu wa Horezo ni uw'icyitegererezo, nka kimwe mu bikorwa bya RDF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza