Perezida Kagame yashimye igihembo yahawe cyo kugeza ubuvuzi kuri bose

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Werurwe 2019 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yashimiye umuryango Amref Health Africa, wamuhaye igihembo cy’umuyobozi wagize uruhare mu gushyigikira gahunda n’ibikorwa bigamije kugeza ubuvuzi kuri bose muri Afurika.

Iki gihembo Perezida Kagame yagiherewe i Kigali kuri uyu wa Kabiri mu muhango wo gufungura inama Nyafurika igamije gusuzuma uko gahunda zo kugeza ubuvuzi kuri bose zarushaho kunozwa.

Abinyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yashimiye umuryango ugamije kugeza ubuvuzi burambye kuri bose ishami rya Afurika, ‘Amref Health Africa’.

Yavuze ko ibikorwa byo kugeza ubuvuzi bwiza ku banyarwanda bose bitari kugerwaho iyo hataba abafatanyabikorwa beza nka Amref Health Africa.

Yagize ati “Mwakoze cyane Amref ku bw’iri shimwe mwangeneye njye n’abanyarwanda. Iri terambere turikesha abafatanyabikorwa nkamwe bahuje imbaraga natwe mu rugendo rwo guha abanyarwanda bose ubuvuzi bubabereye.”

Umuyobozi wa Amref Health Africa, Dr. Githinji Gitahi yavuze ko mu bikorwa uwo muryango ugira harimo no gushimira abantu bagira uruhare rufatika muri gahunda zo kugeza ubuvuzi kuri bose.

Ati “Twashimiye Nyakubahwa Paul Kagame. Ni igihembo cy’umuntu wabaye indashyikirwa muri gahunda zo kugeza ubuvuzi kuri bose (UHC Presidential Champion). Ni mu rwego rwo kumushimira gahunda ze z’imiyoborere no kugira ibye gahunda zo kugeza ubuvuzi kuri bose mu Rwanda.”

Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko bimwe mu by’ingenzi u Rwanda rwagezeho mu buvuzi birimo; kugeza serivisi z’inkingo kuri bose, guhugura no kongerera ubushobozi abajyanama b’ubuzima kuri ubu bagera 58 286, kuzamura umubare w’abanyarwanda bafite ubwishingizi bw’ubuzima, imwe muri gahunda ituma abarwayi batiganyira kujya kwivuza kuko bitabasaba amafaranga y’umurengera.

Mu bindi Guverinoma y’u Rwanda yakoze mu kwegereza ubuvuzi abaturage harimo kongera umubare w’ibikorwa remezo birimo ibitaro, ibigo nderabuzima n’amavuriro yo ku rwego rw’Akagari (Health Post) n’ibindi.

Umwaka wa 2016 warangiye mu Rwanda habarirwa amavuriro ya Leta n’ayigenga 1,311. Mu 2017, Guverinoma yiyemeje ko bitarenze 2024 buri Kagari kazaba gafite ivuriro, ndetse nk’Akarere ka Nyanza gasigaje amavuriro yo ku rwego rw’Akagari abiri.

Perezida Kagame yashimye igihembo yahawe cyo kugeza ubuvuzi kuri bose
Minisitiri w'Ubuzima Dr Diane Gashumba niwe wakiriye iki gihembo cyagenewe Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .