Perezida Kagame yashimye Cyril Ramaphosa watorewe kuyobora Afurika y’Epfo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yashimiye Cyril Ramaphosa, nyuma y’uko ari we uzakomeza kuyobora Afurika y’Epfo muri manda y’imyaka itanu, amwizeza ko ibihugu byombi n’abaturage babyo bazakomeza guharanira ubufatanye.

Ishyaka ANC risanzwe riyoboye Afurika y’Epfo ryongeye kwegukana intsinzi mu matora rusange yabaye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, aho ryaje imbere n’amajwi 58%, rikurikirwa n’ishyaka Democratic Alliance ryagize amajwi 21 % naho ishyaka Economic Freedom Fighters rya Julius Malema ribona amajwi 11%.

Nibwo bwa mbere kuva ishyaka ANC ryajya ku butegetsi mu 1994 ribonye amajwi make mu matora rusange, ariko kuba ryarushije andi mashyaka bivuze ko ariryo ryitoranyamo uba Perezida.

Bidasubirwaho Cyril Ramaphosa ni we ukomeza kuyobora muri manda nshya y’imyaka itanu.

Mu butumwa bushimira yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko Ramaphosa yegukanye intsinzi yari akwiriye.

Ati “Ndagushimiye Perezida Cyril Ramaphosa ku ntsinzi nziza wari ukwiriye. Turakwifuriza, ishyaka ANC ndetse n’abaturage ba Afurika y’Epfo, kugera ku byiza. Twiteze gukomeza birenze ubufatanye hagati y’abaturage n’ibihugu byacu butuganisha ku ntego dusangiye y’uburumbuke”.

Umubano hagati y’ibihugu byombi ntabwo uracayuka neza kuko hakiri ikibazo ku banyarwanda bagorwa no kubona viza igihe bashaka kujya muri Afurika y’Epfo.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Richard Sezibera aherutse kugirana n’abanyamakuru, yavuze ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo umeze neza kuko abashoramari ndetse n’abadipolomate bahari ku mpande zombi, ati “ariko ntabwo turakemura ikibazo cy’abanyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo, bajyayo ariko kubona viza biragoranye, ibyo turacyabiganira.”

Hari kandi ikibazo cy’abanyarwanda barimo Kayumba Nyamwasa ushakishwa n’ubutabera ku byaha akekwaho ko yakoze mu Rwanda, bahawe ubuhungiro muri Afurika y’Epfo bagakomeza gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano.

Kuri iki kibazo, Minisitiri Sezibera yavuze ko ibijyanye no gukorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bikorwa n’abantu bamwe ku giti cyabo, atari Guverinoma ya Afurika y’Epfo.

Ramaphosa agiye kuyobora igihugu mu gihe ibibazo by’ubukungu bikomeje kwiyongera, ubushomeri buri kuri 27%. Yasimbuye Jacob Zuma wegujwe muri Gashyantare umwaka ushize nyuma yo gushinjwa ruswa n’ibindi byaha bikomeye.

Mu ijambo rye akimara gutorwa, Ramaphosa, yavuze ko agiye gusukura ishyaka ANC, akarikuramo imikorere mibi yose akarandura ruswa. Yavuze ko atazatoranya abayobozi bakora bashaka kuzuza imifuka yabo.

Ramaphosa akigera ku butegetsi yasimbuje benshi mu bahoze bagize Guverinoma ya Zuma kugira ngo agerageze kugarurira icyizere abashoramari bari barazinutswe kubera ubuyobozi bwamubanjirije.

Perezida Kagame yahuye na Cyril Ramaphosa inshuro zitandukanye kuva yatangira kuyobora Afurika y'Epfo umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza