00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimye umusanzu wa Senateri Inhofe mu mubano w’u Rwanda na Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 September 2022 saa 01:35
Yasuwe :

Perezida Kagame yashimiye Senateri Jim Inhofe ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, kubera uburyo yabaniye u Rwanda mu myaka yose yamaze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Jim Inhofe wavutse mu 1934, ni Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko muri Amerika uhagarariye Leta ya Oklahoma, umwanya yatorewe bwa mbere mu 1994.

Ni umwe mu bayoboke b’Ishyaka ry’Aba-Républicain. Mu Nteko ya Amerika yayoboye Komite Ishinzwe Ibidukikije n’Imirimo Rusange guhera mu 2003 kugera mu 2007, arongera ahabwa izo nshingano mu 2015 kugera mu 2017.

Senateri Inhofe aherutse gutangaza ko azajya mu kiruhuko cy’izabukuru ku wa 3 Mutarama 2023, nyuma y’imyaka 35 ahagarariye Oklahoma mu Nteko ndetse n’imyaka irenga 50 muri politiki.

Ku wa Kane, Ambasade y’u Rwanda yateguye isangira ryabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, ryo gushimira Senateri Jim Inhofe ku bw’umubano we n’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Mu butumwa bwoherejwe na Perezida Kagame, yavuze ko umubano wa Senateri Inhofe n’u Rwanda wagize uruhare rukomeye mu gushimangira imikoranire ya Amerika n’u Rwanda.

Ati “Twabonye imbaraga washyize mu gushaka kumenya no gusobanukirwa u Rwanda hamwe n’ibindi bihugu bya Afurika. Twabonye uburyo wasobanuriraga bagenzi bawe akamaro ka Afurika n’ibihugu nk’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.”

Perezida Kagame yavuze ko Senateri Inhofe yerekanye ko umubano w’ingirakamaro na Amerika ari ufitiye inyungu impande zombi, mu kubumbatira umutekano no gushimangira ubukungu.

Senateri Inhofe yashimiye urugwiro yakiranywe inshuro zose yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko iteka iyo atekereje Senateri Inhofe, amubona nk’umuntu w’umunyabwenge wumva neza igisobanuro cy’umubano wa Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Ni umugabo ufite amahame agenderaho, wiyemeje gukorera abantu kandi akabikorana ubunyangamugayo, utikunda kandi iteka wiyemeza ibyo agiye gukora.”

Ambasaderi Mathilde Mukantabana uhagarariye u Rwanda muri Amerika, yashyikirije Senateri Inhofe impano y’umutako urimo ingabo n’amacumu bigaragaza uburyo bwo kurinda igihugu.

Senateri Inhofe yahawe impano igaragaza umubano mwiza yagiranye n'u Rwanda
Ambasaderi w'u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, ubwo yerekaga Senateri Inhofe bamwe mu bahagarariye ibihugu bya Afurika muri Amerika
Ambasaderi Mukantabana mu ifoto y'urwibutso hamwe na Senateri Inhofe
Ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu bya Afurika muri Amerika bari bitabiriye uyu musangiro
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yashimiye Inhofe ku buryo yabaniye u Rwanda na Afurika muri rusange
Senateri Inhofe yashimye uburyo yakiriwe mu nshuro zose yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .