Perezida Kagame yashimiye “inshuti” Narendra Modi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Kamena 2020 saa 06:06
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro na Minisiiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, cyagarutse ku mubano ibihugu byombi bifitanye, anamushimira inkunga igihugu cye cyahaye u Rwanda mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

U Rwanda n’u Buhinde bifitanye umubano mwiza ndetse muri Nyakanga 2018 Minisitiri w’Intebe Modi yagiriye mu Rwanda uruzinduko rw’iminsi ibiri, rwasojwe tariki 24 Nyakanga 2018.

Icyo gihe Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Modi basuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera, aho uwo mushyitsi yatanze inka 200 ku bawutuye.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yagize ati "Nagiranye ikiganiro cyiza cyane n’inshuti yanjye Minisitiri w’Intebe @narendramodi. Twaganiriye ku mubano wacu mwiza umaze igihe no ku nkunga u Buhinde bukomeje kuduha. Namushimiye ku bikoresho by’ubuvuzi u Buhinde bwahaye u Rwanda muri uru rugamba rwo guhangana na #Covid19. Twarayishimiye cyane."

Minisitiri w’Intebe Modi na we yashimye Perezida Kagame ku buryo u Rwanda rukomeje kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati "U Buhinde butewe ishema no gushyigikira imbaraga zanyu, bitari gusa mu guhangana n’iki cyorezo gusa ahubwo no gukomeza urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda."

Yakomeje avuga ko "U Rwanda ni, kandi ruzahora ari inkingi ikomeye y’umubano w’u Buhinde na Afurika."

U Buhinde bufitanye umubano ukomeye n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye by’umwihariko mu bukungu, aho ishoramari ry’Abahinde rikomeje kwigaragaza mu Rwanda.

Mu 1999 nibwo u Rwanda rwafunguye Ambasade i New Delhi mu Buhinde, Ambasaderi wa mbere ugomba gukorerayo ashyirwaho mu 2001.

Ni mu gihe Ambasade y’u Buhinde mu Rwanda yafunguwe mu 2018 ihita inahabwa Oscar Kerketta nka Ambasaderi wa mbere w’u Buhinde mu Rwanda. Ambasade y’u Buhinde muri Uganda ni yo yari isanzwe ikurikirana ibikorwa byabwo mu Rwanda.

Mu 2017 Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yerekanye ko u Buhinde bwari igihugu cya gatatu nyuma ya Portugal (ubwo ikigo Mota Engil cyatangiraga kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera) n’u Bwongereza (ubwo ikigo Unilever cyatangiraga gushora miliyoni $50 mu buhinzi bw’icyayi), cyaturutsemo ishoramari ry’agaciro kanini riza mu Rwanda.

Habarurwaga ko hagati ya 2011-2016 imishinga 66 y’Abahinde ifite agaciro ka miliyoni 317$ yinjiye mu Rwanda. Ikomeye irimo Airtel, Zinc Hotel na Kaminuza ya Mahatma Gandhi.

U Rwanda rufite Abahinde basaga 3000, bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi. Nibo ba nyir’inganda za Sulfo, Utexrwa n’Uruganda rw’Isukari rwa Kabuye. Hariho n’ibicuruzwa byabo byihariye isoko ryo mu Rwanda birimo moto za Bajaj Auto Ltd, iza TVS Motor Company n’imodoka za Mahindra.

Abanyarwanda bafata u Buhinde, uretse kuba igihugu cy’inshuti, nk’igihugu bivurizamo indwara zikomeye. Hari n’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Buhinde haba mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, icya Gatatu cyangwa mu byiciro bijyana n’ubushakashatsi, kimwe n’amahugurwa ahabwa abakozi mu nzego za leta.

Bibarwa ko u Buhinde bumaze guha u Rwanda inguzanyo zigera muri miliyoni $547, ubariyemo na miliyoni $200 yatangajwe na Narendra Modi muri Nyakanga 2018, azashyirwa mu bikorwa byo guteza imbere ibyanya byahariwe inganda no kuhira.

Ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ariko ntabwo buraba bwinshi cyane, kuko ibyo u Buhinde bwohereza mu Rwanda mu mwaka wa 2017/18 byari miliyoni $90.6 mu gihe ibyo bwatumije mu Rwanda byari bifite agaciro ka miliyoni $5.34.

Byinshi mu byo u Buhinde bwohereje mu Rwanda byari ibikoresho by’amashanyarazi imashini, imiti n’ibinyabiziga. Ibyaturutse mu Rwanda byo byari byiganjemo amabuye y’agaciro, icyayi n’ikawa.

Muri Gashyantare 2017 u Rwanda n’u Buhinde byasinyanye amasezerano ajyanye n’ikirere, atuma indege za RwandAir zitangira ingendo mu Mujyi wa Mumbai.

U Buhinde kandi bwakomeje kwifatanya n’u Rwanda, aho uretse ibikoresho buheruka guha u Rwana byo kurwanya Coronavirus, mu mwaka ushize bwahaye u Rwanda imiti yo kugabanya ubukana bwa virus itera sida, kuvura hépatite B na hépatite C, ifite agaciro ka miliyoni $2.

Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe Modi ku Kibuga cy'Indege cya Kigali muri Nyakanga 2018
Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe Modi ubwo bari basuye abaturage ba Rweru mu Karere ka Bugesera
U Rwanda n'u Buhinde bifitanye umubano mwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .