Perezida Kagame yashimiye abavuye muri Guverinoma, ashyira umwihariko kuri Mushikiwabo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Ukwakira 2018 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yashimiye abayobozi basimbuwe muri Guverinoma, anagaruka kuri Mushikiwabo Louise uheruka gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma, nyuma yo kuyivugurura kuri uyu wa Kane.

Muri izo mpinduka, Louise Mushikiwabo wari umaze hafi imyaka 10 muri Guverinoma, yasimbuwe na Sezibera Richard usanzwe ari senateri.

Perezida Kagame yashimiye abayobozi barahiye kuri uyu wa Gatanu, kuba bemeye inshingano ziremereye zo gukomeza gukorera Igihugu.

Yashimiye kandi n’abarangije inshingano zabo bamwe ndetse bakaba bahawe izindi, avuga ko ababasimbuye bazubakira ku byo bakoze.

Ati “By’umwihariko, nagira ngo, mu izina rya Guverinoma, n’iry’Abanyarwanda twese, nshimire Madamu Louise Mushikiwabo akazi keza yakoreye Igihugu cyacu, n’umwanya yatorewe wo kuyobora umuryango mpuzamahanga wa Francophonie. Turamwifuriza akazi keza.”

Ku wa 12 Ukwakira mu nteko rusange ya OIF i Erevan muri Arménie, nibwo Mushikiwabo yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa OIF muri manda y’imyaka ine.

Ni inshingano azatangira muri Mutarama 2019, aho azasimbura umunya-Canada Michaëlle Jean wari uwuriho guhera mu 2015, ariko utaragize amahirwe yo kongererwa manda n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango.

Mu mavugurura yakozwe muri Guverinoma y’u Rwanda, umubare w’abayigize wagabanutse kuko wavuye ku baminisitiri n’abanyamabanga ba leta 31 bakagera kuri 26.

Guverinoma nshya irimo abagore 13, bangana na 50%.

Perezida Kagame yashimiye Louise Mushikiwabo nyuma yo gutorerwa kuyobora OIF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza