Perezida Kagame yashimangiye ko uburezi bufite ireme ari ikiraro kizageza Afurika ku iterambere

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 13 Kanama 2020 saa 05:57
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yavuze ko uburezi bufite ireme ari bwo buzagena icyerekezo cy’iterambere ry’umugabane wa Afurika, ashimangira ko amashuri yisumbuye agomba kubigiramo uruhare kuko ari ho urubyiruko rutegurirwa kuzaba abakozi beza.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2020, ubwo hamurikwaga raporo yakozwe n’Umuryango Mastercard Foundation, ku burezi bw’amashuri yisumbuye muri Afurika.

Ni raporo yibanze ku kamaro k’amashuri yisumbuye mu guha urubyiruko ubumenyi buhagije buzatuma rutanga umusaruro kandi rukabasha guhangana ku isoko ry’umurimo, aho ikoranabuhanga ririmo gutera imbere.

Yitaye kandi ku kureba amavugurura n’udushya byafasha inzego zose kunoza uburezi bw’amashuri yisumbuye.

Raporo ya Mastercard Foundation yashishikarije ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu kwigisha imyuga n’ubumenyingiro kuko bizatuma urubyiruko rwose rwibona ku isoko ry’umurimo.

Hari kandi kunoza uburyo bwo gushaka no kwigisha abarimu kandi bagahabwa ibyo bakeneye byose kugira ngo batange ireme ry’uburezi rikenewe. Ivuga ko gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya bigomba gushyirwa ku isonga.

Biteganyijwe ko mu 2050, urubyiruko rwa Afurika ruzaba rugeze kuri miliyoni 456, iyi akaba ari yo mpamvu uburezi bw’ibanze bukwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo ruzibone ku isoko ry’umurimo no mu bukungu bw’ibihugu.

Mu 2030, abana bagana ishuri bazikuba kabiri, aho abiga mu mashuri yisumbuye baziyongeraho miliyoni 46. Muri iyo myaka kandi hazaba hakenewe abarimu miliyoni 10.8, ibihugu bikaba bisabwa gukora ishoramari mu gutuma buri mwana agira ubumenyi buzamubashisha guhatana ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation, Reeta Roy, yavuze ko iyi raporo yerekanye ko ‘ishoramari n’amavugurura mu mashuri yisumbuye byihutirwa cyane kandi bigakorwa mu buryo burambye kugira ngo urubyiruko rwose rutegurirwe kugendana n’impinduka z’umurimo zirimo kuba ku Isi’.

Ati “Iterambere ry’ikoranabuhanga n’izindi mpinduka, byamaze guhindura imiterere y’umurimo muri Afurika. Abakiri bato bavuye mu mashuri yisumbuye bagomba kwinjira ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi bwose bukenewe.”

Reeta Roy yakomeje avuga ko kugira ngo ibi bishoboke “Abakiri bato bakwiye gutegurwa bagahabwa ubumenyi bukenewe n’abakoresha kandi bukaba bwanabafasha kugera ku ntego igihe bahisemo kuba ba rwiyemezamirimo”.

Yavuze ko ibi bizahindura imibereho y’urubyiruko kandi bitume ibihugu bigira ubukungu buri wese yisangamo, binagabanye ubukene.

Perezida Kagame yashimangiye ko amashuri yisumbuye agomba kuba ku isonga mu gutuma urubyiruko rubasha kugira uruhare mu iterambere rya Afurika.

Ati “Urugendo rwa Afurika rugana ku iterambere ruzagenwa n’ireme ryiza ry’amashuri yacu kandi amashuri yisumbuye ni nk’inzira itegurira abakiri bato kuzakora neza ku murimo”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kugira ngo bigerweho, ubumenyi n’ikoranabuhanga bigomba kuba inkingi mwikorezi kandi hagakorwa amavugurura y’integanyanyigisho agahuzwa n’uburyo bugezweho bw’isuzumabumenyi no gukoresha ibizamini.

Perezida Kagame yavuze kandi ko hakenewe ko ku mugabane wa Afurika hakosoka imyumvire imiryango myinshi ifite ku kwiga imyuga, aho usanga hari uko irutishwa ubundi burezi busanzwe kandi byose byagahujwe bigakorwa ku bufatanye bwa guverinoma, abikorera na sosiyete sivile.

Uwahoze ari Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf, yavuze ko kugira ngo amashuri yisumbuye agendane n’impinduka mu burezi hakenewe ishoramari, uburezi bufite ireme kandi buri mwana akajya mu ishuri nta nzitizi.

Perezida Sirleaf agendeye ku buryo icyorezo cya Coronavirus cyashegeshe urwego rw’uburezi cyane muri Afurika, yavuze ko ‘ishoramari mu burezi ari ryo rizatuma uyu mugabane wongera kuzahuka nyuma y’iki cyorezo’.

Mastercard Foundation ni umuryango udaharanira inyungu wo muri Canada. Utanga ubufasha mu kubaka ubushobozi, uburezi, guhanga akazi no kwegereza abaturage serivisi z’imari.

Perezida Kagame yavuze ko uburezi bw'amashuri yisumbuye bugomba kwitabwaho cyane muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .