Perezida Kagame yashimangiye ko guteza imbere urubyiruko bikenewe cyane muri iki gihe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nzeri 2020 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yavuze ko mu mateka y’Isi kuri ubu ari bwo Isi ituwe n’urubyiruko rwinshi, ku bw’ibyo hakenewe imbaraga zo kuruteza imbere kugira ngo narwo rube rwiteguye kwiga, gukora ndetse no gutera imbere.

Umukuru w’igihugu yabitangarije mu nama yo ku rwego rwo hejuru yigaga kuri gahunda zigamije guteza imbere urubyiruko zirimo Generation Unlimited na Giga Connect.

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yanitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, abayobozi batandukanye mu ishami rya Loni rishinzwe abana (UNICEF) n’abandi.

Gahunda y’iterambere ry’urubyiruko yiswe "Generation Unlimited", igamije kongerera urubyiruko ubushobozi aho ruri hose ku Isi ku buryo mu 2030 urubyiruko rwose ruzaba rubasha kwiga kandi rukibona ku isoko ry’umurimo.

Perezida Kagame iyi gahunda ari ingenzi kuko uyu munsi ari bwo mu mateka y’Isi urubyiruko ari rwinshi ku Isi, bityo bikenewe ko rufashwa kugira ngo ‘rube rwiteguye kwiga, gukora ndetse no gutera imbere’.

Gahunda igamije kugeza internet kuri buri shuri ku Isi izwi nka ‘‘Giga Initiative’, yatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF ndetse n’ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga, ITU.

Iyi gahunda yatangijwe mu 2019, igamije kugeza internet kuri buri shuri ku Isi, kuko ku Isi hakigaragara abantu barenga miliyari 3.6 bataragerwaho na internet.

Perezida Kagame yavuze ko muri Afurika iyi gahunda yasanze izindi z’ingenzi ziri muri gahunda y’Umuryango wa Afurika yunze zigamije guteza imbere ikoranabuhanga ndetse na gahunda zikorwa n’ubunyamabanga bwa Smart Africa.

Perezida Kagame kandi yavuze ko ‘ubwihutirwe bwo kugeza internet kuri buri munyeshuri ku Isi bidakwiye kugabanuka niyo icyorezo cya Coronavirus cyatsindwa’.

Perezida Kagame yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru yigaga kuri gahunda zigamije guteza imbere urubyiruko zirimo Generation Unlimited na Giga Connect
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .