Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 02 Mata 2025.
Ni itangazo rigira riti “Kuri iki gicamunsi muri Urugwiro Village, Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Maj Gen Ramson Godwin Mwaisaka, usoje inshingano ze."
U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha Icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.
U Rwanda na Tanzania bifatanya mu mishinga itandukanye binyuze mu mubano w’ibihugu byombi umaze igihe kirekire.
Nk’ubu Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Gashyantare 2024 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yagennye ko Gen Patrick Nyamvumba aba ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, agasimbura Fatou Harerimana.
Ibihugu byombi bifatanya no mu nzego zirimo n’iz’umutekano aho nko muri Gicurasi 2024, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zo muri Diviziyo ya gatanu zakiriye iza Tanzania zo muri Brigade ya 202.
Byari muri gahunda isanzwe aho Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zisanzwe zihura buri mezi atatu, zigasuzumira hamwe uko umutekano wo ku mupaka uhagaze, bagahanahana amakuru y’ubutasi.
Ibihugu byombi kandi bihuriye ku mishinga itandukanye nk’ibihugu bihana imbibi, irimo n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruhuriweho n’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.
Urugomero rwa Rusumo rufite ubushobozi bwo gutanga Megawati 80 z’amashanyarazi, ibihugu bitatu ruhuriyeho bikazayagabana baringanije.
Buri gihugu kizahabwa megawati 26,6 zizacanira abaturage miliyoni imwe n’ibihumbi 146 barimo Abarundi ibihumbi 520, Abanyarwanda ibihumbi 467 n’Abanya-Tanzania ibihumbi 159.
Umubabano kandi ushimangirwa no kugeneranira kw’abayobozi b’impande zombi, aho nko muri Mata 2023 Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Tanzania nyuma y’uko muri Kanama mu 2021 mugenzi we, Samia Suluhu nawe yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda.
Muri uru ruzinduko rwa Samia, hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Ibihugu byombi byanasinyanye ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!