00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame mu byishimo byo kugira abuzukuru babiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 August 2022 saa 03:48
Yasuwe :

Perezida Kagame yasangije abamukurikira kuri Twitter ifoto y’abuzukuru be babiri, ayiherekesha amagambo agaragaza ibyishimo atewe no kubagira.

Umukuru w’Igihugu afite abuzukuru babiri, bombi b’umukobwa we w’ubuheta, Ange Kagame.

Ange Kagame yashyingiranywe na Ndengeyingoma Bertrand muri Nyakanga 2019, maze ku wa 19 Nyakanga 2020 bibaruka umukobwa w’imfura, umwuzukuru wa mbere wa Perezida Kagame.

Muri Nyakanga bongeye kwibaruka undi mwana, nabwo bitangazwa na Perezida Kagame.

Ubutumwa yashyize kuri Twitter ye ku manywa yo kuri uyu wa Mbere, bugaragaza imfura ya Ange Kagame iteruye uwo bakurikirana. Yayiherekesheje amagambo agira ati “Abaziranenge babiri bato bishimanye”.

Mu 2020 Umukuru w’Igihugu yatangaje ko kugira umwuzukuru ari “byiza cyane”. Ati “Nari menyereye kuba gusa se w’abana, iyo wabaye noneho na Sekuru w’abana, uba wazamutse mu ntera”.

Yakomeje avuga ko mu gihe azaba atakiri Perezida wa Repubulika, yiteguye gutangira indi mirimo yo kureberera abuzukuru be.

Perezida Kagame yishimiye kugira abuzukuru babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .