00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye ko amasomo yavuye muri COVID-19 ataba impfabusa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 June 2022 saa 02:20
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje imbaraga zikomeye z’ikoranabuhanga mu gutuma ibikorwa byinshi by’ubukungu bikomeza mu bihe bigoye, asaba ko hashyirwamo imbaraga nyinshi, ikoranabuhanga rikagera no ku basigaye inyuma.

Ni ijambo yavuze ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama yiswe World Telecommunication Development Conference 2022, yateguwe n’Ihuriro mpuzamahaga rishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga (ITU).

Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyateraga, ibikorwa byinshi byarafunzwe, ubucuruzi busigara bwifashisha ikoranabuhanga, abantu basabwa gukorera mu ngo bifashisha rya koranabuhanga, ndetse n’inama abantu bakazikora batari kumwe.

Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda kimwe n’ahandi ku Isi, icyorezo cya COVID-19 cyihutishije uburyo inzego zitandukanye zibyaza umusaruro ikoranabuhanga, ariko ngo haracyari imbogamizi.

Zirimo kuba kubona internet yihuta cyane bitagendanye n’izamuka ry’uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa, nko mu kubakira ubukungu ku ikoranabuhanga muri rusange.

Yakomeje ati "Mu gihe ubwo busumbane bwakwirengagizwa, iterambere rizihuta cyane mu bice bimwe by’Isi, mu gihe ahandi rizagenda buhoro. Imibare irivugira. Kimwe cya gatatu cy’isi ntabwo gifite internet, kandi umubare munini ni abagore bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere."

"Inshingano zo guhindura ahazaza h’ubukungu mu ikoranabuhanga kandi ntihagire n’umwe usigara inyuma, ziri mu biganza byacu, dukoreye hamwe. Nta kigo, igihugu, cyangwa urwego rufite ubushobozi bwo kubikora cyonyine. Tugomba gushyira imbere ubufatanye bwa leta n’abikorera mu kwagura uburyo bwo kugera ku ikoranabuhanga rihendutse, kandi tugafasha abaturage bo hasi kubona ubumenyi bukenewe muri iryo koranabuhanga."

Yavuze ko ibyiciro by’ibiganiro bizaranga iyi nama, ari amahirwe mashya akwiye kubyazwa umusaruro.

Yakomeje ati "Mu gihe dushaka kugera ku ikoranabuhanga rigera kuri bose kandi rihendutse, urubyiruko rukwiye kuba ku mwanya wa mbere."

Yavuze ko ari rwo rukoresha cyane iryo koranabuhanga, ariko bikanarwongerera ibyago bibishamikiyeho.

Yavuze ko nko mu mu mwaka ushize, u Rwanda rwatoye itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu, hagamijwe kurengera abakoresha ikoranabuhanga ndetse na ba rwiyemezamirimo.

Yakomeje ati "Icyorezo cya COVID-19 cyashyize ikiguzi kiri hejuru kuri buri gihugu ku Isi, ariko icyizere cyabaye imbaraga z’ikoranabuhanga nk’uburyo bwafasha abantu gukomeza guhangana, guhanahana ubumenyi n’iterambere ry’ubukungu."

"Ntabwo twatuma ibyo biba impfabusa. Ubu, ni cyo gihe kiruta ibindi cyo gukora mu buryo bwihuse, kandi twiyemeje, kugira ngo nitwongera guhura mu myaka ine iri imbere - muhawe ikaze kongera guhurira i Kigali - tuzabe twaramaze kurenza ku ntego twihaye."

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko hakenewe imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga nta n’umwe usigaye inyuma, kuko kugeza ubu abaturage miliyari 2,9 hirya no hino ku Isi ritarabageraho.

Ni mu gihe ngo ikoranabuhanga rigera kuri bose kandi rihendutse ari ingenzi cyane, haba mu guteza imbere inganda, ubukungu no gufasha urubyiruko kubona amakuru ateza imbere ubuzima bwarwo.

Yakomeje ati "Muri miliyari 2,9 z’abaturage batagerwaho n’ikoranabuhanga, umubare munini ni urubyiruko. Ni urubyiruko wo muri Afurika, umubare munini ni abagore bo muri Afurika."

Guteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko kandi ngo rugomba kubigiramo uruhare, kuko rwagaragaje ko rukeneye kwicara ku meza afatirwamo ibyemezo.

Umuyobozi muri ITU ushinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga, ​Doreen Bogdan-Martin, yavuze ko abakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga bakwiye kumva ko "dufite mu biganza ibisubizo ku ngorane nyinshi zihari uyu munsi."

Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Haolin Zhao, yashimangiye ubushake mu kuziba icyuho mu kubyaza umusaruro iri koranabuhanga, kigaragara cyane mu byaro, mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Ati "Ni ahantu dukeneye kongera ishoramari, bikaba biri mu bintu nshyize imbere."

Yakomeje ati "Dufite inshingano twese zo kugeza ikoranabuhanga ku bo ritarageraho, kubaka uburyo buha amahirwe ikoranabuhanga rishya ryafasha mu kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye, no gukomeza kwereka isi icyo ITU ishobora gukora, nk’ikigo gitanga ubufasha bwa tekiniki no mu guteza imbere ikoranabuhanga."

Muri iyi nama kandi Zhao yanashikirije Perezida Paul Kagame icyemezo cy’ishimwe, kubera uruhare rwe mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda n’ubushake mu gusakaza umuyoboro mugari muri Afurika no hirya no hino ku isi.

Ni ubwa mbere iyi nama yabereye muri Afurika, ibera muri Kigali Convention Centre. Yitabiriwe n’intumwa zaturutse mu bihugu bisaga 100.

Minisitiri Dr Vincent Biruta aganira na Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije
Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa, aganira n'umwe mu bitabiriye iyi nama, mbere y'uko itangira
Wabaye umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo
Perezida Kagame akurikiye imbwirwaruhame z'bayobozi batandukanye
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko hakenewe imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga nta n’umwe usigaye inyuma
Umuyobozi muri ITU ushinzwe iterambere ry'ikoranabuhanga, ​Doreen Bogdan-Martin, yasabye inzego zose gufatanya kuziba icyuho mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga
Ellen Taylor wavuze mu izina ry'urubyiruko, yasabye ko ruhabwa umwanya mu byemezo bifatwa mu bijyanye n'iterambere ry'ikoranabuhanga
Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Haolin Zhao, yasabye inzego zitandukanye kongera ishoramari mu ikoranabuhanga mu bice by'ibyaro
Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Haolin Zhao, yashimangiye ubushake mu kuziba icyuho mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga
Perezida Kagame yashyikirijwe ishimwe kubera uruhare rwe mu gushyigikira ikoranabuhanga
Iyi nama yitabiriwe n'abantu basaga 1000
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yitabiriye iyi nama ku ikoranabuhanga
Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, Dr Vincent Biruta, mu nama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga
Abitabiriye inama basusurukijwe mu mbyino gakondo za Kinyarwanda
Abitabiriye iyi nama banyuzwe n'imbyino za Kinyarwanda
Abitabiriye iyi nama bagendaga bafata ibihe by'ingenzi bifashishije ibikoresho bitandukanye by'ikoranabuhanga
Abitabiriye iyi nama batahanye amafoto y'urwibutso

Amafoto: Irakiza Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .