Perezida Kagame yasabye abasirikare gukorana umurava bubakira ku kinyabupfura kiranga ingabo za RDF

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 10 Gicurasi 2020 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yasabye abasirikare gukomeza gukorana umurava bubakira ku kinyabupfura n’indangagaciro ziranga Igisirikare cy’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatandatu ubwo yayoboraga Inama Nkuru ya Gisirikare yahuje ba Ofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda, yabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera.

Ku wa Gatanu mu masaha ya saa yine nibwo abasirikare bakuru bahagurutse ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura bose bari hamwe mu modoka nini (bus) z’Igisikare cy’u Rwanda, berekeje mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako.

Iyi nama yabaye mu gihe u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rwugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ndetse yabaye hubahirijwe amabwiriza y’igihugu yo kwirinda iki cyorezo, aho abantu basabwa guhana intera hagati yabo no kwambara udupfukamunwa.

Mu mpanuro Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yabahaye, yabasabye gukomeza gukorana umurava inshingano zabo bakomeye ku kinyabupfura n’amahame atumye kugeza ubu RDF ari urwego rwiyubashye.

Yasabye kandi gukora cyane kugira ngo umutekano w’igihugu ukomeza usagambe ndetse no kurushaho, bagira n’uruhare mu mpinduka zigamije iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’igihugu.

Inama Nkuru ya Gisirikare iteganywa n’amategeko Igisirikare iba buri mwaka igahuza inzego zifata ibyemezo mu gisikare. Yitabirwa na Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Abagaba bakuru, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano, abayobozi ba za diviziyo, abayobozi b’amashami, abayobozi b’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi basirikare bakuru.

Buri gihe iba mu mezi ya mbere y’umwaka. Iheruka yabaye tariki ya 06 Gashyantare 2019.

Perezida Kagame agera ahabereye inama, inyuma ye hari Umujyanama Mukuru we mu bya Gisirikare n'Umutekano, Gen James Kabarebe
Abasirikare bakuru bitabiriye iyi nama yabereye i Gako
Abasirikare bakuru babanzaga guhabwa umuti usukura intoki
Perezida Kagame agera i Gako
Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali, Maj Gen Mubaraka Muganga yari muri iyi nama
Perezida Paul Kagame ageza impanuro ku basirikare bakuru
Uhereye ibumoso: Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot n'Umunyamabanga Mukuru wa NISS, Maj Gen Joseph Nzabamwita, mu nama nkuru ya gisirikare

Kanda hano urebe amafoto menshi:

Mu mafoto: uko byari byifashe umwaka ushize:

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .