00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye abasirikare bari mu butumwa hanze kudahangayikishwa n’umutekano w’u Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 8 March 2025 saa 03:41
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yasabye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa muri Centrafrique, gukora inshingano zabo neza badafite impungenge ku mutekano w’igihugu cyabo kuko ubungabunzwe neza.

Iby’ubu butumwa bwa Perezida Kagame byagarutsweho n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi na Brig Gen Ronald Rwivanga, ni bamwe mu bagize itsinda ry’abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda bari muri Centrafrique.

Uru ruzinduko ruri mu murongo wo gusura Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri iki gihugu, ndetse no kwitabira umuhango wo gusoza amasomo ku basirikare ba Centrafrique batojwe n’Ingabo z’u Rwanda.

Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko Perezida Kagame yohereje Maj Gen Vincent Nyakarundi, agira n’ubutumwa amuha burimo gushimira aba basirikare uko bakomeje kwitwara.

Ati “Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yoherejwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika gutanga ubutumwa ku basirikare, kubashimira akazi keza bakora mu kurinda umutekano.”

Yakomeje avuga ko uduce Ingabo z’u Rwanda zigenzura muri Centrafrique turimo umutekano kandi zishimwa n’abaturage.

Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko ubundi butumwa bwa Perezida Kagame kuri aba basirikare ari ububasaba gukora akazi kabo, badahangayikiye u Rwanda kuko rufite umutekano usesuye.

Ati “Icya kabiri yababwiye ni uko mu Rwanda hari umutekano wuzuye bakwiye gukomeza akazi kabo badafite impungenge.”

Ubu butumwa bwa Perezida Kagame buje mu gihe u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byakomeje guhigira gutera u Rwanda no gukuraho ubuyobozi buriho.

Ubwo Goma yafatwaga n’umutwe wa M23, muri uyu mujyi hatahuwe ibimenyetso n’intwaro, byagaragazaga ko izi mpande zombi zifuza gushyira mu bikorwa uyu mugambi.

Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko kuri ubu igihugu gitekanye kuko izi mpungenge zari ku mupaka zamaze gukurwaho.

Ati “Abaturage twabizeza ko umutekano mu Rwanda ari wose, imipaka irinzwe neza cyane. Ikibazo aho cyari kiri ku mipaka cyarakemutse, ngira ngo murabizi ko aho M23 yafashe, kuva igihe yahafashe ntabwo turongera kugira ikibazo ku mupaka wacu, bivuze ngo umutekano urahari.”

“Ingabo zacu aho ziri hose zirimo gukora akazi nk’uko bikwiye, zirarinda ubusugire bw’igihugu, imipaka y’igihugu, akazi karakomeza nk’uko bisanzwe, ari nabwo butumwa twatangaga aha kugira ngo ingabo zumve ko u Rwanda rutekanye.”

Yakomeje avuga ko “Abantu bakwiriye kuryama bagasinzira, biriya bivugwa ntacyo bivuze. N’abavuze ibya mbere ngira ngo murabizi uko byagenze, ntacyo bageraho.”

Perezida Kagame yasabye abasirikare bari mu butumwa hanze kudahangayikishwa n’umutekano w’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .