Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kwirinda “gukinisha” ingamba zo kurwanya Coronavirus

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 26 Kamena 2020 saa 11:58
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yasabye abanyarwanda kwirinda gukinisha ingamba zashyizweho mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus, ahubwo bakazubahiriza uko zakabaye batarobanura izo bashyira mu bikorwa ngo izindi bazireke.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo yayoboraga inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro cy’uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Iyi nama yahuje abanyamuryango 250 bayobora inzego zitandukanye muri uyu muryango. Yabaye mu gihe u Rwanda rugihanganye n’icyorezo cya Coronavirus ndetse abayitabiriye bakurikije amabwiriza yo kwirinda nko kwambara agapfukamunwa no guhana intera hagati yabo.

Perezida Kagame yavuze ko muri ibi bihe u Rwanda rurimo byatewe n’icyorezo cya Coronavirus, amahirwe ari uko atari umwihariko warwo gusa nubwo rwo rugerwaho n’ingaruka zitandukanye bitewe n’uko igihugu giteye.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyi nama yayitumije kugira ngo haganirwe uko u Rwanda rwitwaye n’uko ruzakomeza kwitwara kuko bisa n’aho icyorezo ntaho kirajya ndetse abenshi bakibona nk’aho aribwo kigitangira.

Ati “Ni ukuvuga ngo ibyo dukora kugira ngo tucyirinde, byo bizakomeza cyangwa se bikwiye no gukomeza kurushaho. Ni ingamba nyinshi zigenda zifatwa zizwi ntabwo ari ibintu byo gukinisha [...] buri munsi ababikurikiranira hafi, abashakashatsi, abahanga muri siyansi, abahanga mu buzima, nabo ntabwo baramenya byose bijyanye n’iyi Coronavirus. Baracyashakisha kuyimenya neza noneho bikaganisha ko hazaboneka uburyo bayirinda ku buryo bw’urukingo cyangwa se bw’umuti.”

Yavuze ko igihe ibyo bigitegerejwe, urugamba rugomba gukomeza gushingirwa ku buryo abantu bitwara mu kwirinda aho bigomba gushingira ku buryo bubiri, aribwo kwirinda umuntu ku giti cye no kurinda abandi.

Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiriye kwipimisha, usanze yaranduye agaharanira ko nta wundi yakwanduza. Ibi bikajyana no kwambara agapfukamunwa kuko bifasha ko umuntu atirinda we ubwe ahubwo akarinda n’abandi.

Ati “Uburyo bwa gatatu, ni ukudakomeza umuco wacu wo guhoberana cyane ku buryo twegerana. Guhana intera, kugira ngo nabyo bifashe kutegerana cyane tugahana umwanya [...] ibindi birimo isuku, gukaraba kenshi cyangwa se igihe cyose bibaye ngombwa, nabwo birafasha. Ibyo byose bivamo ko twirinda ariko cyane ndetse turinda abandi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubu ari uburyo bizwi ko bufasha, kandi ko bwuzuzanya, bityo ntawe ukwiriye kubirengaho ahubwo bigomba kubahirizwa mu kwirinda.

Yavuze ko u Rwanda rwabaye mu bihugu bya mbere muri Afurika mu kubahiriza izi ngamba, biza no kugeza ku gusaba abantu kuguma mu ngo nubwo byari bifite ingaruka zatumye bamwe ibyo bakoraga bihagaragara, abandi bagasonza, ariko byakozwe kugira ngo “dushobore kubaho tunyure muri iki gihe hanyuma tuzagere no ku bindi”.

Ati “Ndetse cyane cyane n’ibyo abantu binubira ukabikora kuko uzi ngo birakurinda, ukabikora ugononwa, winuba ariko uba uzi ngo urabikorera kugira ngo ubeho noneho ikindi gihe uzashobore gukora ibyo wifuzaga [...] inzira iracyari ndende ntabwo umuntu yabinyura iruhande ngo avuge ko turi hafi kubirangiza.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragara mu Rwanda muri Werurwe 2020, abantu 858 nibo bamaze kwandura iki cyorezo, 398 barakize basezererwa mu gihe mu gihe 458 aribo bakiri kwitabwaho n’abaganga; babiri barimo umushoferi w’imyaka 65 n’umupolisikazi bo bitabye Imana.

Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi ubwo yageraga i Rusororo ku cyicaro cy'uyu muryango
Perezida Kagame ubwo yageraga i Rusororo, yari kumwe n'Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe
Abantu bose bitabiriye iyi nama, mbere yo kwinjira mu cyumba yabereyemo babanzaga kwambara neza udupfukamunwa
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, ni umwe mu bayitabiriye
Iyi nama yitabiriwe n'abanyamuryango 250 bayobora inzego zitandukanye muri uyu muryango
Perezida Kagame yavuze ko iyi nama yayitumije kugira ngo haganirwe ku buryo u Rwanda rwitwaye mu kurwanya COVID-19 n'uko ruzakomeza kwitwara mu gihe kiri imbere
Perezida Kagame afatanya n'abandi mu kuririmba indirimbo y'Umuryango wa FPR Inkotanyi
Umunyemari Sina Gérard ni umwe mu bari bitabiriye iyi nama
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr Mukankomeje Rose, akurikiye impanuro z'Umukuru w'Igihugu

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .