00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yanenze serivisi mbi n’amafunguro mabi, make kandi ahenda yo muri hotel zo mu Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 1 May 2022 saa 07:16
Yasuwe :

Perezida Kagame yashimangiye ko bitumvikana uburyo serivisi mbi zabaye umuco muri hotel zo mu Rwanda, abantu bakabyihanganira imyaka n’imyaniko nta gikorwa.

Yabigarutseho ubwo yavugaga ku nama ya CHOGM u Rwanda ruzakira mu mpeshyi y’uyu mwaka. Ni inama izahuriza hamwe ibihugu 54 bigize Umuryango wa Commonwealth i Kigali guhera ku wa 20 kugera ku wa 26 Kamena.

Byitezwe ko abantu barenga ibihumbi bitandatu bazitabira iyo nama bari mu ngeri zinyuranye.

Umukuru w’Igihugu ati “Hano tuzaba dufite abantu benshi barimo n’ibikomangoma. Ntabwo bapfa kujya aho ariho hose ariko bazaza hano. Tube twiteguye kubakira. Ariko muzabakira mute?”

Perezida Kagame ni aho yahereye avuga ko mu Rwanda hari hoteli nziza ariko ko imikorere yazo, serivisi zazo, ari abanyarwanda bonyine bashobora kuzemera.

Ati “Ni ikibazo gikomeye kandi mwanze guhindura. Tubivuze nabyo imyaka myinshi. Serivisi zo mu mahoteli yanyu, ni mwe abanyarwanda gusa mushobora kubyemera mukabana nabyo bigasa n’aho nta kibazo gihari. Bagiye kubamenya rero, bazaza ari benshi bagiye kubamenya.”

Perezida Kagame yavuze ko hari Umukuru w’Igihugu uherutse kugenderera u Rwanda, amujyana muri hoteli, agezeyo abona serivisi z’iyo hoteli zitanoze.

Ikimubabaza kurushaho ni uko ngo nta wundi muntu ubyinubira ahubwo biba bisa n’aho abahabwa serivisi mbi babyakiriye nk’aho nta mpinduka zishoboka.

Yatanze urugero ku Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yigeze kubera mu Nteko Ishinga Amategeko. Hageze igihe cyo kujya gufata ifunguro, abariyeho benshi bararwara.

Ati “Haje za ambulance zitunda abantu zibajyana. Abari bahari murabyibuka. Biriya se ubisobanura ute? Erega ni njye wagombye kuzamura ijwi nkabaza, ariko ubanza harimo n’abayobozi icyo gihe batwaye. Hari abayobozi b’inzego nkuru batwaye mu bitaro bazize ibyo bamaze kugaburirwa.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu bahabwa serivisi mbi, bakarwara bakaremba kandi bishyuye, bugacya mu gitondo bagasubira muri ya hoteli yabateje indwara.

Ati “Cyangwa ukinjira ahantu ukamara isaha yose. Umuntu akakubaza ati urashaka iki? Akagenda, yamara isaha yose akagaruka akakubaza ati ‘harya washakaga iki?’.”

Usibye serivisi zitinda, yavuze ko n’amafunguro atangwa aba ari ‘ubusa’ kandi ‘bubi’ kuko atera indwara.

Yatanze urugero ku nama yigeze kubera mu Rwanda irimo abakuru b’ibihugu, hanyuma abandi bayobozi bari bayitabiriye mu gihe batahaga bakanenga amafunguro bahawe.

Ati “Bati, u Rwanda twarukunze kweli, bati uzi ko nta gihugu turabona kimeze nk’u Rwanda? Bati ariko ntibikagere ku gufungura. Babibwiye ba minisitiri bamwe bari aha.”

“Ngo ntibikagere ku gufungura, ni bibi, bike ariko ukishyura umurundo w’amafaranga.”

Perezida Kagame yabajije abayobozi batandukanye ingamba bari gufata mu gukemura icyo kibazo.

Clare Akamanzi, uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rufite amahoteli mu nshingano zarwo hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence bahawe umwanya.

Akamanzi ati “Nibyo turabyumva, turanabireba ariko ntabwo bikemuka burundu. Ikibazo ntabwo tugira uguhozaho mu gukemura ikibazo, gukemura ikibazo bigomba kuba umuco wacu buri gihe, ntabwo ari amahoteli gusa, twese tukanga serivisi mbi, bakumva ko badashobora kwishyurwa hari serivisi mbi.”

Perezida Kagame yavuze ko bikwiye kugera aho abatanga serivisi mbi bafungirwa ibikorwa byabo aho kubareka bagakomeza kwangiriza igihugu.

Meya w’Umujyi wa Kigali yavuze ko bagiye kwihutisha ifatwa ry’ibyemezo bihana kandi binakosora ku buryo serivisi mbi zivugwa muri hotel ziba amateka.

Ubushakashatsi bwa RGB buheruka kwerekana ko ireme ry’imitangire ya serivisi riri ku kigero cya 81,86%.

Mu masaha ya mu gitondo, abantu bari urujya n'uruza kuri Intare Arena, ahari ingoro y'Umuryango FPR Inkotanyi
Hari hashize igihe kinini inama nk'iyi itaba kubera icyorezo cya Covid-19
Ni inama yitabiriwe n'abantu b'ingeri zose
Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali ubwo yaganiraga n'abandi bari bitabiriye iyi nama barimo Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, Soraya Hakuziyaremye
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe, ageza ku bari bitabiriye iyi nama ishusho y'ibyagezweho mu myaka ibiri ishize
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko ubukungu bw'u Rwanda bukomeje kwigobotora icyorezo cya Covid-19
Clare Akamanzi yagaragaje ko uburyo u Rwanda rwitwaye mu guhangana na Covid-19, byatumye abashoramari barugirira icyizere
Musafili Ildephonse yari umuhuza w'ikiganiro cya mbere cyavuze ku bukungu
Umuyobozi wa PSF, Robert Bafakulera, yavuze ko abikorera batangiye kujya gushaka uko bashora imari mu bihugu byose u Rwanda rwakinguriwe amarembo
Ingabire Marie Ange yasangije abari bitabiye urugendo rwe mu by'ubwubatsi no kohereza mu mahanga ibicuruzwa
Perezida Kagame yavugaga ko atumva impamvu ikibazo kivugwa inshuro zirenze imwe ariko ntigikemurwe
Visi Chairman wa FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe, atanga ibitekerezo muri iyi nama
Minisitiri w'Intebe yasabwe gukurikirana gahunda igamije kureshya abashoramari bazajya bakorera inkweto mu Rwanda
Hatanzwe ibiganiro bibiri harimo kimwe cyibanze ku mibereho myiza y'umuturarwanda
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi JMV, yatanze ukwezi kwa Kanama nk'igihe ntarengwa cyo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage nk'umwanda no kutagira ubwiherero kuri bamwe
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamaliya Valentine, yatangaje ko hari amashuri yubatswe mu gihe cya Covid-19 ataruzura cyane ayubatswe mu buryo bw'amagorofa
Musenyeri Gasatura Nathan yatanze ikiganiro kigaruka ku buryo bwo kwita ku muryango, asaba ababyeyi kutirengagiza inshingano zabo
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Munyemana Gilbert, yagaragaje ko hari uturere dukomeje gusubira inyuma mu kurwanya igwingira ry'abana. Urugero ni nka Musanze aho abana bagwingiye biyongereyeho 8%
Umunyamakuru wa RBA, Jean Pierre Kagabo, ni we wayoboye ikiganiro cyavugaga ku mibereho y'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .