Perezida Kagame yanenze abayobozi bashora abaturage mu mvururu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Gashyantare 2019 saa 12:44
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yavuze ko politiki nziza isaba gushyira mu gaciro no gusobanukirwa neza abo uyobora, anenga abayobozi usanga bikanyiza bagakururira ibibazo abaturage babo.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro cy’iminota 45 yagiranye n’ikinyamakuru The National, i Dubai, aho yitabiriye inama yiga kuri za Guverinoma. Ni ikiganiro cyibanze ku buryo bwe bw’imiyoborere.

Ni kenshi muri Afurika n’ahandi ku Isi humvikana abaturage bigaragambya batishimiye ubuyobozi cyangwa icyemezo runaka bwafashe. Urugero ni aho muri Sudan bashaka ko Perezida Omar al-Bashir, ava ku butegetsi, muri Syria, mu Bufaransa n’ahandi.

Perezida Kagame ntiyigeze agira igihugu atunga urutoki ariko yavuze ko muri rusange politiki nziza isaba gushyira mu gaciro, gusobanukirwa sosiyete yawe neza ndetse no kwirinda gushyira abaturage mu kaga biturutse ku kudashyira mu gaciro kw’abayobozi.

Ati “Urasa abantu ukabica wibwira ko urimo kubatera ubwoba kandi urimo kububamara. Aho guteza imvururu habaho ibiganiro”.

Perezida Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse ingabo yari ayoboye zigahagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ayoboye u Rwanda kuva mu 2000 kandi ubukungu bwarwo butera imbere hagati ya 7% na 8% ku mwaka.

Yahinduye u Rwanda igihugu gitekanye, gisukuye kandi gitera imbere. Nicyo gihugu cya mbere cyaciye ikoreshwa ry’amashashi, kigera ku buringanire n’ubwuzuzanye mu nzego zose. Umujyi wa Kigali uri mu yisukuye ku Isi

Perezida Kagame, wari umaze umwaka ayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), mbere y’uko asimburwa na Abdel Fattah El Sisi, yabashije guharanira ubumwe bwa Afurika, ibasha kwikemurira ibibazo idategereje ko bikemurirwa n’abandi.

Ku buyobozi bwe muri AU, hasinywe amasezerano y’isoko rusange rya Afurika ndetse akoresha imbaraga nyinshi ngo atangire kubahirizwa.

Yabwiye iki kinyamakuru ko Guinea Bissau, Zambia na Botswana, bigiye kwemeza burundu aya masezerano bikuzuza ibihugu 22 bikenewe ngo atangire kubahirizwa.

Perezida Kagame yavuze ko afitiye icyizere Sisi ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange. Ati “(Sisi) arabyifuza, mbimuziho gusigasira ibyiza biba byarakozwe”.

Perezida Kagame yanaharaniye ukwigira kwa AU, aho mbere ibikorwa bya AU byaterwaga inkunga n’abandi batari abanyafurika ubwabo ugasanga ntihakorwa ibyo umugabane wifuza ahubwo harakorwa ibyo abatanze inkunga bifuza.

Perezida Kagame ati “Dukeneye Afurika ifite ingufu, dukeneye Afurika ikorera hamwe.”

Yavuze ko ibi bizafasha Afurika guhangana n’uko yaba insina ngufi igenerwa ibyo ikora n’Abanyaburayi cyangwa Abanyamerika.

Amatora yo muri RDC

Perezida Kagame yabajijwe ku matora yo muri RDC n’ibyayavuzwemo dore ko na AU yari ayoboye yasabye ko gutangaza ibyavuye mu matora bya burundu byaba bihagaritswe ariko ntibikorwe.

Ati “Ntabwo waba utifuza icyakurura amakimbirane cyangwa kigacamo abantu ibice ngo hanyuma habeho imvururu nk’izo twabonye. Ni byiza ko watsindwa kuruta gutsinda hari ibitavugwaho rumwe”.

Ku bijyanye niba uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni, ari urugero rwiza ku bihugu biri mu makimbirane mu Burasirazuba bw’Isi, Perezida Kagame yavuze ko bitahuzwa.

Ati “Buri gihe nirinda gutekereza ko ubwo ikintu cyakoretse kuri twe cyanaba igisubizo kuri buri wese. Icyakora usanga mu kuvuga ibyacu abantu bakuramo bimwe bihuye n’ibyabo”.

Perezida Kagame yashimangiye ko kugira amahoro no kuyabura byose bikorwa n’abantu, avuga ko umuti w’amakimbirane ari ibiganiro no kwemerera impande zikimbiranye kugaragaza ibitagenda neza kuri zo yaba impamvu za politiki cyangwa uburenganzira bwabo.

Yavuze ko ubuyobozi bugezweho ari ubuharanira kunga abaturage babwo, gutekereza ku mpande zitandukanye, kumva ibyifuzo byabo ndetse no gukorana n’abaturage mu nzira igana amahoro.

Perezida Kagame yavuze ko hakwiye gushyirwa imbere ibiganiro kuko ari byo bibyara amahoro n'ubwumvikane ku mpande zitavuga rumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza