Iri tsinda ry’Abadepite icyenda ba Amerika ryari riyobowe na Depite Bruce Westerman uhagarariye Arkansas, ryaganiriye na Perezida Kagame kuri uyu wa 28 Gicurasi 2024 muri Village Urugwiro.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigaragaza ko baganiriye ku ngeri zitandukanye z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse n’izindi ngingo zerekeye iterambere rya Afurika n’Isi.
Rigira riti “Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abadepite icyenda bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika bayobowe na Bruce Westerman uhagarariye Arkansas, akaba n’umuyobozi wa komisiyo ishinzwe umutungo kamere mu Nteko Ishinga Amategeko. Ibiganiro byibanze ku mpinduka z’iterambere zabayeho mu myaka 30 ishize, inzego z’ubufatanye ndetse n’ingingo zifitiye akamaro umugabane n’Isi.”
U Rwanda na Amerika bisanganywe ubufatanye mu ngeri nyinshi zirimo guteza imbere ubukungu, uburezi, ubuzima no mu iterambere ry’abaturage mu Kigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) n’indi mishinga inyuranye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!