00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakuye Gatabazi ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 12:31
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakuye Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, amusimbuza Musabyimana Jean Claude.

Itangazo ryasohotse mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kane, rivuga ko "Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116; None kuwa 10 Ugushyingo 2022, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Bwana Jean Claude Musabyimana, Minisitisi w’Ubutegetsi bw’Igihugu."

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe ntabwo ritangaza impamvu Gatabazi yakuwe kuri uyu mwanya.

Icyakora, Perezida Kagame mu minsi ishize yatunze agatoki abayobozi bagaragaweho amakosa arimo gukoresha imyanya barimo bagashyira igitutu ku bandi, mu nyungu zabo bwite. Muri abo bayobozi haje kugarukamo na Gatabazi.

Ni ibibazo yagarutseho mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi iheruka guteranira mu Intare Conference Arena mu Ukwakira, ikitabirwa n’abanyamuryango basaga 2000.

Gatabazi yongeye gusaba imbabazi, ariko Perezida Kagame amuteguriza mu ruhame ko azamuhana, amumenyesha ko adakwiye kuzatungurwa.

Si ubwa mbere Gatabazi agaragaraho amakosa nk’aya ariko akayasabira imbabazi, ndetse akazihabwa.

Mu 2020 ubwo yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yahagaritswe mu mirimo kuko hari "ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho".

Yaje kubabarirwa anahabwa inshingano nshya, agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Gatabazi yagiye muri uyu mwanya muri Werurwe 2021, avuye ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru. Icyo gihe yasimbuye Prof Shyaka Anastase. Mbere yaho, yari umudepite.

Musabyimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu si mushya muri politiki, kuko yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Guhera mu 2017 kugeza 2018 yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutaka n’amashyamba. Hagati ya 2016 na 2017, yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yagiyeho avuye kuwo kuba Meya wa Musanze hagati ya 2015 na 2016.

Hagati ya 2014 na 2015, Musabyimana yabaye Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze.

Mbere y’aho kandi yakoze mu myanya itandukanye irimo iyo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi muri gahunda zijyanye no kuhira.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s degree) mu bijyanye no kuhira yakuye muri University of Agronomic Sciences and Biological Engineering, i Gembloux mu Bubiligi.

Minisitiri mushya Musabyimana Jean Claude yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye amuha inshingano nshya. Yavuze ko azakorana umurava inshingano ahawe, asaba Imana kuzabimufashamo.

Gatabazi abinyujije kuri Twitter yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye ubwo yamugiraga Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. Yavuze ko byamuhaye umwanya wo gukorera igihugu no kunguka ubunararibonye.

Musabyimana Jean Claude yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .