Muri izo mpinduka, Gen Maj Dr Ephrem Rurangwa yagizwe Umugaba Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi mu Gisirikare cy’u Rwanda. Ni mu gihe Col Dr John Nkurikiye yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier Général ndetse agirwa Umugaba wungirije ushinzwe serivisi z’Ubuvuzi.
Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuvuzi yagizwe Brig Gen Dr Jean Paul Bitega mu gihe Col Dr Eugene Ngoga we yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Brigadier Général n’inshingano zo kuba Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare.
Col Dr Chrysostome Kagimbana wigeze kuyobora ibitaro bya Kanombe, yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Brigadier Général ndetse agirwa Umuyobozi w’ibikorwaremezo bitanga serivisi z’ubuzima ku rwego rw’akarere.
Col Dr Eric Seruyange we yagizwe ushinzwe Ubuvuzi rusange no gukurikirana ikwirakwira ry’indwara naho Lt Col Leon Ruvugabigwi agirwa Umuyobozi ushinzwe imiti n’ibikoresho.
Lt Col Dr Vincent Sugira yagizwe Ushinzwe amahugurwa, ubushakashatsi no guhanga ibishya.
Mu zindi mpinduka zakozwe, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Brig Gen Franco Rutagengwa, Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako.
Col Lambert Sendegeya yagizwe ushinzwe Ishami ry’Abakozi mu Gisirikare cy’u Rwanda rizwi nka J1. Ni mu gihe Col Faustin Nsanzabera yagizwe ushinzwe itumanaho rya gisirikare, ishami rizwi nka J6.
Col Ignace Tuyisenge we yagizwe ushinzwe ishami rya gisirikare rishinzwe imyitwarire, Military Police.
Col Pacifique Kabanda yagizwe Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare naho Col Seraphine Nyirasafari agirwa Umuyobozi ushinzwe ubufatatanye bwa gisirikare n’imikoranire n’inzego za gisivile.
Lt Col Eugene Ruzibiza yagizwe Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 309 mu gisirikare cy’u Rwanda naho Lt Col Joseph Ngirinshuti agirwa ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’intwaro za gisirikare mu gihe Lt Col Jean De Dieu Kayinamura yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Loyal Trust Company Ltd.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!