Iyi nama yabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kabiri, yitabirwa n’abagize iryo tsinda barimo na Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat.
Ako kanama karimo Dr. Donald Kaberuka uyobora Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund; Acha Leke, umuhanga mu bukungu wo muri Cameroon; rwiyemezamirimo w’Umunya-Zimbabwe, Strive Masiyiwa; Umunya-Guinée-Bissau, Dr. Carlos Lopes; Cristina Duarte wabaye Minisitiri w’Imari wa Cap Vert; Mariam Mahamat Nour wabaye Minisitiri w’Imari wa Tchad; Dr Vera Songwe ukomoka muri Cameroon; Amina J. Mohammed wo muri Nigeria na Tito Mboweni, Minisitiri w’imari wa Afurika y’Epfo.
Umwe mu myanzuro iri gushyirwa mu bikorwa n’ibihugu yagezweho kubera iri tsinda, harimo ko ibikorwa bya AU bigomba gushingira ku bushobozi bw’Abanyafurika, aho buri gihugu gitanga 0.2% by’amahoro y’ibikinjiramo akajya muri AU, amafaranga akomoka kuri ayo mahoro yose hamwe akazagera kuri miliyari $1.2 buri mwaka.
Harimo kandi gutera inkunga ikigega cya AU gishinzwe ibijyanye n’amahoro, African Union Peace Fund, kimaze gushyirwamo amafaranga menshi kuva cyashingwa mu 1993. Kugeza ubu amafaranga amaze kugera muri miliyoni hafi 200$.
Mu mavugurura azashyirwa mu bikorwa mu minsi mike, mu nama ya AU izaba muri Mutarama/Gashyantare 2021 hazatorwa abayobozi bashya ba Komisiyo yayo, aho mu buyobozi bukuru hagomba kubahirizwa ihame ry’uburinganire, bivuze ko mu gihe Faki Mahamat yaba yongeye gutorwa, umwungirije agomba kuzaba ari umugore.
Abayobozi muri AU bazagenda batorwa hashingiwe ku bushobozi bagaragaza bujyanye n’inshingano zibategereje, kurusha kugendera ku bushake bwa politiki.
Komisiyo ya AU izaba iyobowe na Perezida wa komisiyo n’umwungirije, hamwe n’abayobozi ba komisiyo esheshatu, zizagabanuka zivuye kuri komisiyo umunani kuko harimo izahujwe zirimo Komisiyo y’Amahoro n’Umutekano na Komisiyo ya Politiki ndetse na Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu yahujwe na Komisiyo y’Ubucuruzi n’Inganda.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!